
Umusaruro w’ibigori wagabanutseho 11% mu 2025
Minisiteri y’Ubuhinzi yatangaje ko umusaruro w’ibigori wagabanutseho 11% mu bihebwe by’ihinga A na B bya 2025 bitewe ahanini n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ubutaka bwagenewe guhinga bitahinzwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ugereranyije umusuro w’ibihingwa byose byahinzwe mu bihebwe byombi bya 2025 umusaruro utahindutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024, ariko ko igihingwa cy’ibigori umusaruro wacyo wagabanutse kandi ari kimwe mu bitunze Abanyarwanda benshi.
Ati “Iyo urebye umusaruro w’umwaka ushize wenda gusa n’umwaka wa 2024, ariko ku bigori kandi uziko ari igihingwa gitunga Abanyarwanda benshi ubungubu, ho umusaruro waragababutse kuri 11% kubera impamvu zikirere”.
Akomeza avuga ko mu Ntara y’Uburasirazuba mu mirenge imwe n’imwe yo mu turere twa Gatsibo, Ngoma, Kirehe, Kayonza ari hamwe mu hagizweho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere bikangabanya umusaruro w’ibigori wabonetse mu gihebwe A cya 2025, ubusanzwe kibonekamo umusaruro mwinshi.
Minisitiri Bagabe, yasobanuye ko habayeho amakosa mu gihebwe A cya 2025 kuko amakuru y’iteganyagihe atakoreshejwe neza uko bikwiye.
Ati “Icyatumye imyaka yuma ni uko twateye ibigori hose nk’uko dusanzwe tubigenza, ariko hari aho tutari dukwiye kuba tubitera bitewe n’uko imvura yifashe. Amasomo twakuyemo ni uko dukwiye kugira amakuru ahagije yuzuye ajyanye n’uko ikirere kifashe. Ntabwo dushobora guhindura ibijyanye n’imvura ariko dushobora guhindura igihingwa twahahinga kugira ngo kiduhe umusaruro twiteze”.
Mu gihe abahinzi bari kwitegura igihebwe cy’ihinga A 2026, Minisiteri y’Ubuhinzi ishishikariza abahinzi kwitegura kare bakareba ko ibintu byose biteguye kuko umusaruro umuntu abona ugenwa n’uko yiteguye.
Iyi Minisiteri kandi yavuze ko ubu yamaze gufungura ikoranabuhanga rifasha abahinzi gusaba inyongeramusaruro bazakenera, Igasaba abahinzi gukomeza gusaba iyo bazakenera kugira ngo imyitegura y’igihebwe A 2026 ikomeze kugenda neza.
Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko hari hegitari zusaga 300 zagenewe guhingwa zidahingwa buri mwaka, ibituma u Rwanda rutumiza hanze toni ibihumbi 300 z’ibigori byakabaye biboneka imbere mu gihugu.

