Mu rugendo bakoreye i Kibeho, Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo batanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya
2 mins read

Mu rugendo bakoreye i Kibeho, Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo batanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya

Mu rugendo nyobokamana rwabaye ku wa 21 Gashyantare 2026 i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, Diyosezi ya Nyundo yashyikirije Ingoro ya Bikira Mariya inkunga irenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha kwagura ubutaka n’ibikorwa remezo bizafasha kwakira neza imbaga y’abahasura.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, aho banashyikirije ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya inkunga irenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu kwagura ibikorwa by’iyo Ngoro.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho busabye Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abaterankunga batandukanye gutanga ubufasha bwo kwagura ubutaka, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwakira imbaga y’abakirisitu bahakorera ingendo nyobokamana. Bitewe n’ubwiyongere bw’abahasura, hakenewe ahagutse hazashyirwa ibikorwa remezo bifasha abaje gusenga no kuzirikana.

Mu kiganiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yahaye itangazamakuru, yavuze ko iyi nkunga ari ikimenyetso cy’urukundo no gushyigikira Ingoro ya Kibeho.

Yagize ati: “iyi nkunga si iya mbere batanga, ariko kuri iyi nshuro bifuje kuyitanga mu buryo bwihariye bashyikiriza Sheki ubuyobozi bw’Ingoro kandi bakazakomeza gushyira Kibeho mu byo bazirikana.”

Ku ruhande rw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri François Harelimana, Umuyobozi wungirije w’Ingoro, yashimiye Diyosezi ya Nyundo ku bwitange bwayo. Yagaragaje ko bakusanyije inkunga mu maparuwasi yabo yose, batanga asaga miliyoni 13 kuri Sheki, hiyongeraho andi mafaranga yatanzwe muri Misa, yose hamwe arenga miliyoni 16.

Padiri Harelimana yavuze ko iki gikorwa kigaragaza umutima wo gufata Kibeho nk’iyabo, kandi ko kwagura Ingoro bitavuze gusa kubaka inyubako nshya, ahubwo ari no gushaka ubutaka buhagije buzashyirwaho ibikorwa byagenewe kwakira neza abahasura. Yongeyeho ko abakirisitu benshi bamaze gushyira iki gikorwa ku mutima.

Ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho bwagaragaje ko hakenewe miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo gahunda zose zo kwagura ibikorwa zigerweho. Bwongeye gushishikariza abakirisitu n’abandi b’umutima mwiza gukomeza gutanga umusanzu wabo, kugira ngo iki gikorwa cy’iterambere kizagire uruhare mu kwakira neza abaza kuhakorera urugendo rutagatifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *