Kera kabaye Victor Osimhen agiye gusinya
1 min read

Kera kabaye Victor Osimhen agiye gusinya

Ikipe ya Napoli na Galatasaray bamaze kugera ku masezerano ya burundu ku igurishwa rya rutahizamu w’Umunya-Nijeriya Victor Osimhen, nyuma y’igihe gito yari amaze mu ntizanyo.

Galatasaray yashakaga kumusinyisha burundu nyuma y’uko yabatsindiye ibitego 37 n’imipira 8 yavuyemo ibitego mu mikino 41 yakinnye mu marushanwa yose.

Nubwo Galatasaray yemeye kwishyura miliyoni €75m (na €5m y’inyongera) zari ziri mu masezerano ye nk’amafaranga yo kumurekura, ibiganiro byafashe igihe kirekire kubera kutumvikana ku buryo ayo mafaranga azishyurwa n’ingano y’amasezerano.

Amakuru yatangajwe na Fabrizio Romano yemeza ko amasezerano yamaze kurangira, kandi Galatasaray yemeye ko amafaranga yose azishyurwa bitarenze umwaka 2026.

Mu masezerano ye Kandi hazaba harimo ko Galatasaray n’imugurisha ikipe ya Napoli izahabwa 10% Kandi ikaba itemerewe kumugurisha mu makipe yo mu Butaliyani mu myaka ibiri ya mbere y’amasezereno ye muri Galatasaray.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *