Ukuri ku makuru y’itandukana rya Barack Obama na Michelle Obama
1 min read

Ukuri ku makuru y’itandukana rya Barack Obama na Michelle Obama

Uwabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Hussein Obama n’umugore we Michelle Obama bemeje ko nta gahunda ihari hagati yabo yo gutandukana nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa.

Ubwo Barack Obama yatumirwaga mu kiganiro yahuriyemo n’umugore we kuri IMO Podcast ya Michelle Obama n’umuvandimwe we Craig Robinson bombi bahakanye bivuye inyuma ibyandikwa n’ibitangazamakuru .

Michelle Obama yagize Ati: “Nta na rimwe nigeze ntekereza guta umugabo wanjye,” agaragaza ko nubwo hari ibihe bikomeye banyuzemo, imyaka 32 bamaze bashyingiranywe bayihagazeho gitwari.

Barack Obama nawe aseka yahise azamukira ku byo umugore we yari amaze kuvuga yemeza ko akenshi yagiye amukebura mu gihe bitari byiza mu mibanire yabo.

Ibi byose babivuze bagamije kunyomoza ibihuha byari byarakwirakwijwe nyuma y’uko Michelle Obama atitabiriye bimwe mu birori bikomeye muri uyu mwaka.

Ibi bikaba byaratumye hari abakwirakwiza inkuru zitari zo, harimo n’izivuga ko Obama yaba asigaye akundana na Jennifer Aniston.

Muri icyo kiganiro cyaranzwe n’ibitwenge byinshi, bombi bagaragaje ko bakomeje gukundana no gushyigikirana mu bihe byiza n’ibikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *