Ibyaranze I tariki ya 23 Nyakanga mu mateka

Uyu ni umunsi wa gatatu w’icyumweru, tariki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi, Nyakanga mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 204 w’umwaka, harabura 146 ngo uyu wa 2025 ugere ku mu sozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1777: Umwami Louis XVI w’u Bufaransa hamwe n’Umunyamabanga we w’Ububanyi n’amahanga bemeranyije mu ibanga gutera inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntwaro mu gihe cy’Intambara yo kwigenga.
1798: Napoleon Bonaparte yafashe umujyi wa Alexandria muri Misiri.
1930: Umutingito w’isi wibasiye Ariano mu Butaliyani, uhitana abantu 1,500.
1952: Abasirikare b’Abanyamisiri bayobowe na Gamal Abdel Nasser bakuye ku butegetsi Umwami Farouk I.
1959: Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon, yatangiye urugendo rwo gusura Ubumwe bw’Abasoviyeti (USSR).
1970: Sultan Saʿīd ibn Taymūr w’igihugu cya Oman yakuwe ku butegetsi n’umuhungu we Qaboos bin Said mu gikorwa cy’ihirikwa ry’Ubutegetsi ryabereye mu ngoro y’umwami.
1997: Slobodan Milošević yabaye Perezida wa Yugoslavia, nyuma yaje gushinjwa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara bijyanye n’intambara yo muri Kosovo ndetse aza gupfira mu rukiko mu 2006.
2000: Lance Armstrong yatsindiye ku nshuro ya kabiri isiganwa rya Tour de France.
2012: Urukurikirane rw’ibitero hirya no hino muri Iraki byahitanye abantu 103.
2014: Abantu 44 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya TransAsia Airways Flight 222 ubwo yahanukiraga ku nyubako muri Taiwan.
2019: Boris Johnson yatowe n’Ishyaka ry’Abakonserivateri ngo asimbure Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
2020: Afurika y’Epfo yageze ku barwayi ba COVID-19 barenga 400,000, maze ifata icyemezo cyo gufunga amashuri mu gihe cy’ukwezi.
2022: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko indwara ya monkeypox yabaye ikibazo cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga, aho yari imaze kugera mu bihugu 75 bifite abarwayi 16,000.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1884: Emil Jannings, umukinnyi w’amafilime w’Umudage (yakinnye muri Faust, The Blue Angel, The Way of All Flesh), yavukiye i Rorschach, mu Busuwisi.
1892: Haile Selassie, Umwami wa Etiyopiya (1930–1974), yavukiye i Ejersa Goro, mu Bwami bwa Etiyopiya.
1936: Anthony Kennedy, umucamanza w’Umunyamerika kuva (1988–2018), yavukiye i Sacramento, muri California.
1953: Najib Razak, umunyapolitiki wo muri Maleziya, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Maleziya, 2009–2018, yavukiye i Kuala Lipis, muri Mala.
Bamwe mu bapfuye kuri iyi tariki
1793: Roger Sherman, umunyamategeko w’Umunyamerika n’umwe mu bashinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika (yagize uruhare mu Itegeko Nshinga no mu Itangazo ry’Ubwigenge), yapfuye azize typhus afite imyaka 72.
1794: Alexandre de Beauharnais, umunyapolitiki n’umusirikare w’Umufaransa mu gihe cy’impinduramatwara, akaba n’umugabo wa mbere wa Joséphine de Beauharnais, yishwe aciwe umutwe n’imashini yamenyekanye nka guillotine afite imyaka 34.
1999: Hassan II, Umwami wa Maroc (1961–1999), yapfuye afite imyaka 70.
2011: Amy Winehouse, umuririmbyikazi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umwongerezakazi, wamenyekanye cyane kubera alubumu Back to Black (2006) yatumye atsindira ibihembo bitanu bya Grammy, yapfuye afite imyaka 27 azize kunywa ibisindisha birengeje urugero.
2012: Sally Ride, umunyamerika wabaye umugore wa mbere wo muri Amerika wajyiye mu isanzure, yapfuye afite imyaka 61.