Ibihe birura isi iri kunyuramo ntibitwambure ubumuntu: Ubutumwa bukomeye New Melody yageneye abizera bose
2 mins read

Ibihe birura isi iri kunyuramo ntibitwambure ubumuntu: Ubutumwa bukomeye New Melody yageneye abizera bose

New Melody Choir ni itsinda ribarizwa muri New Melody Industries, rihuriyemo abaririmbyi bava mu matorero atandukanye ya gikristo. Ikunzwe mu ndirimbo zirimo “Ndakwiringiye”, “Ndashimira Umwami”, “Yarambabariye” n’izindi.

New Melody Choir bakoze mu nganzo bagaruka ku buhamya bw’umuntu wahuye na Kristo by’ukuri, banagaruka ku mwifato ukwiye kuranga abantu muri ibi bihe bisharira isi iri kunyuramo.

Kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho “Nuzuye Ibyishimo” yashibutse mu cyanditswe kiri muri Bibiliya, mu gitabo cy’Abagalatiya 2:20. “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana”.

Ni indirimbo yanditswe n’umuririmbyi wa New Melody witwa Gad Iransubije, icyo gihe akaba yari ari mu bihe byavuye mu gusoma Bibiliya no gusenga, hanyuma yo kwibuka no kumenya uwo ari we muri Kristo niho havuye ubu buhamya bukubiye muri iyi ndirimbo.

Josue Shimwa, washinze ndetse akaba ari nawe nyiri iyerekwa ryabyaye New Melody [Founder & Visionaire], yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo “Nuzuye Ibyishimo” ari ubuhamya bw’umuntu wahuye na Kristo by’ukuri, ikaba ivuga inyungu zibonerwa mu kwakira umwana w’Imana (ibyishimo, umunezero, amahoro n’ibindi.

Uyu muyobozi unafatiye runini amakorali atandukanye dore ko ari Umutoza mwiza w’amakorali, yavuze kandi ko iyi ndirimbo inashimangira cyane ubuzima bushya nyuma yo kwakira Yesu Kristo ari byo Pawulo yavuze ngo ubu sinjye uriho ….

Ibihe bigoye isi irimo kunyuramo nk’intambara, inzara, ibyorezo n’ibindi, New Melodie ivuga ko ubutumwa ifitiye Isi, ari ukwihanganisha abari muri ako kaga. Bati: “Turabakunda kandi twifatanije nabo. Ibi bihe ntibitwambure ubumuntu, turusheho kugira urukundo twita ku bari mu kaga, ufite asangire n’udafite.”

Jesue Shimwa akangurira abantu kurushaho kwizera Yesu Kristo kuko afite ububasha bwo kudukiza, kudutabara nk’uko yabivuze ko ababarana natwe kandi abasha gutabara abageragezwa bose. Ikirenze kuri ibyo adufitiye ubugingo buhoraho.

New Melody iheruka gukora igitaramo umwaka ushize tariki 08/12/2024 cyiswe Evening of Salvation Songs aho bafatanije n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Hortense Mazimpaka, Elie Bahati, Boanerges, Jado Sinza na Bosco Nshuti.

New Melody Choir yatangaje ko mu byo iteganya mu bihe biri imbere harimo gukomeza gushyira hanze indirimbo nshya zikubiyemo ubutumwa butandukanye kandi bukiza, gukomeza ivugabutumwa ndetse no kwitabira ubutumire mu matorero atandukanye.

Bavuga ko hari ibitaramo byo hanze ya Kigali (outreaches) bateganya bazafatanya n’andi ma Ministries ndetse na NGOs bafitanye imikoranire. Hari inama mpuzamahanga [International conference] bazitabira, hari amahugurwa atandukanye, ndetse n’ibindi Umwami Imana izakomeza kubayoboramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *