D.r Nsanzimana yaburiye abamara igihe kirekire bicaye ko bishobora no kwica ubikora
7 mins read

D.r Nsanzimana yaburiye abamara igihe kirekire bicaye ko bishobora no kwica ubikora

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yibukije abantu ibibi byo kwicara umwanya munini, agaragaza ko byongera ibyago byo kurwara indwara zikomeye ndetse n’imfu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kwicara igihe kirekire bingana no kunywa itabi. Yasobanuye ko kumara amasaha arenga 6 wicaye, bikurura ibyago byinshi kabone nubwo nyuma yaho wakora siporo izo ari zo zose.

Dr. Sabin yatangaje ko kumara umwanya munini wicaye byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo iz’umutima ku kigero kiri hejuru ya 35%, guturika udutsi duto ku kigero kiri hejuru ya 14%, Diyabete, ndetse bikaba binatera impfu ku kigero kiri hejuru ya 40%.Yasabye abantu bose bakora akazi kabasaba kwicara igihe kirekire kuzirikana kujya bahaguruka nibura buri minota 60.

Ibi si ubwa mbere Minisitiri w’Ubuzima abigarutseho, kuko n’umwaka ushize mu Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabikomojeho avuga ko hishimirwa intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugabanya abanywi b’itabi, ariko kandi hari ikibazo cy’uko hari abarinywa batabizi.

Mu bushakashatsi burenga 13, bwagaragaje ko kumara amasaha umunani umuntu yicaye bitera ibyago byinshi cyane byagereranywa n’ibiterwa no kunywa itabi no kubyibuha.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku barenga miliyoni, bwagaragaje ko kumara iki gihe utananura imitsi, byangiriza umubiri kugera no ku bwonko n’ indwara zitandura nyinshi.

Indwara z’umutima: Bimwe bitera indwara z’umutima birimo kuba imitsi iba itagishobora gukura amaraso mu mutima ngo iyajyane mu bice mu mubiri cyangwa kuyavana mu mubiri iyagarura mu mutima.

Ibi biba byatewe no kwikusanya kw’ibinure muri iyo mitsi, umwanya amaraso anyuramo ukaba muto, amaraso ntabone uko atambuka ibizwi nka ‘atherosclerosis’.

Iyo ibi binure bikomeje kwiyongera mu mitsi y’umuntu bishobora gutuma iturika, noneho amaraso ntatembere mu mubiri ahubwo akaguma hamwe agatangira kuvura, oxygène ntigere mu bice by’umubiri ari bwo umutima ushobora guhagarara byaba ari mu bwonko umuntu akagira stroke.

Kunywa itabi bigira uruhare mu kubaka utwo tubumbe tw’ibinure mu mitsi itembereza amaraso mu mubiri kuko uburozi bwa nicotine buba mu itabi iyo bugeze mu mubiri butuma urema imisemburo iza guhangana n’ikibazo kidasanzwe uba wumvise.

Iyo misemburo ituma bimwe mu bigize amaraso biyafasha kuvura mu gihe umuntu akomeretse (plaquettes), bisa nk’ibimatira, plaquettes zigafatana ubwazo, bikubaka cya kibumbe mu maraso ntabone uko atambuka.

Uku ni na ko biba ku muntu wicaye amasaha menshi kuko bituma ibinure byiyungikanya mu mitsi itembereza amaraso mu mubiri, bitewe n’uko isukari ituruka mu byo turya iba itakoreshejwe n’utunyangingo.

Iyo imitsi itangiye kwangirika ndetse amaraso ntabone uburyo atambukamo neza, atangira kuvurira mu mitsi, bigaha urwaho indwara z’umutima kuko uba utabona ayo gutera.

Kanseri: Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umuntu unywa itabi aba afite ibyago byo kwandura kanseri zitandukanye zirimo iz’ibihaha, umuhogo, agasabo k’inkari ndetse n’urwagashya.

Ibi biterwa n’uko itabi ryifitemo uburozi buzwi nka ‘cancérigènes’ bwangiza uturemangingo tw’umubiri, bigatuma dukura mu buryo budasanzwe hakavuka n’udutera kanseri.

Ni na ko bimeze ku bijyanye no kwicara cyane kuko umuntu ashobora kurwara kanseri y’uruti rw’umugongo, iy’ibihaha, iy’imyanya myibarukiro, iy’ibere, iy’udusabo tw’intanga ku bagore n’izindi.

Ibi biterwa n’uko ibinure bitwikwa ku rugero rwo hasi iyo umuntu yicaye cyane kurusha uko yaba ahagaze cyangwa akora imirimo ituma agendagenda, bigatuma ibiro byiyongera, uturemangingo dutera kanseri tukaza mu bice bitandukanye by’umubiri.

Kwicara cyane kandi bituma utunyangingo tw’umubiri dukura mu buryo budakwiriye, uko utunyangingo twirema bitinda, kanseri ziyongera.

Diabète yo mu bwoko bwa kabiri: Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko kunywa itabi bibangamira imikorere y’umusemburo uvuburwa n’urwagashya wa insuline ufasha mu kugabanya isukari mu maraso ahubwo ugasa n’ufungurira iyo sukakiri imiryango ikajya gukoreshwa n’utunyangingo mu gihe umuntu.

Kuri iyi nshuro itabi rituma uwo musemburo utamenya niba isukari yabaye nyinshi mu maraso ngo ufashe twa tunyangingo kuyigabanya tuyikoresha cyangwa ngo tuyibike, bikaba byatuma umuntu agira ikibazo cya diabetes yo mu bwoko bwa kabiri kuko isukari iba yabaye yinshi mu maraso.

Kwicara igihe kirekire na byo ni bimwe mu bitera diabète yo mu bwoko bwa kabiri cyane ko umubiri uba udakora cyane ngo ukoreshe ingufu nyinshi, hanyuma utunyangingo dukenere ya sukari iva mu byo umuntu arya yose nyinshi, ibituma inagabanyuka mu maraso.

Iyo itakoreshejwe igenda yiyubaka mu maraso nk’ibinure ubundi ibiro bigatangira kwiyongera diabète ikabona urwaho. Aha ni ha handi uzumva unaniwe kuko nta ngufu umubiri ufite bijyanye n’uko utunyangingo twabuze ya sukari, ibiro bikiyongera, diabète ikazahaza umubiri.

Koroshya amagufa n’imitsi: Kunywa itabi bigira uruhare mu gukamura ikinyabutabire cya calcium kizwiho gukomeza amagufa no gutuma akura bikaba byatera ibibazo byo kuba umuntu yavunika bya hato na hato mu gihe yaba ahuye n’ibibazo byo kugwa. Unywa itabi bituma uko agenda akura agira amagufa yoroshye.

Ibi ni na ko bimeze ku bijyanye no kumara igihe kirekire yicaye kuko binaniza imitsi yo mu gice cyo hasi n’iyo mu rukenyerero n’itsinda ry’imitsi yo ku kibuno, ha handi ugwa gato ugahita uvunika bikomeye cyangwa wakora imyitozo ngororamubiri na bwo imitsi ikaba yakururuka cyane kwisubiranya bikagorana.

Uko umuntu anyoye itabi bigera aho bwa burozi buturitsa za alvéole noneho zigasa n’izifatanye umwuka umuntu yinjiza ukaba muke, ndetse no gusohora uwanduye bikagorana, ibishobora gushyira ku rupfu.

Ibi bifitanye isano ko kwicara cyane, kuko uba ugora ibihaha n’izindi ngingo z’umubiri bituma ufite ya ndwara ya COPD ishobora kuba mbi cyane cyangwa kwiyongera kw’izindi ndwara z’ubuhumekero.

Kwicara cyane bishobora gutuma amaraso yo mu bice byo hepfo by’umubiri atabona uko asubira mu mutima, agatangira kwiteka, imitsi ikabyimba ukabibona no ku ruhu, ibituma ashobora no kuvura agakora utubumbe ibizwi nka ‘vein thrombosis, DVT).

Mu gihe uhagurutse amaraso yatangiye gutembera neza twa tubumbe dushobora gutangira gutembera mu maraso tukaba twayoba tukajya mu bindi bice by’umubiri nk’ibihaha ibizwi nka ‘embolie pulmonaire’, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.

Kwicara ahantu igihe kirekire bijya bigira uruhare mu kwibagirwa. Ni ukuvuga ngo iyo umaze igihe utanananura umubiri, uko ugenda ukura bituma igice cy’ubwonko kizwi nka ‘Lobe temporal médian’ gitangira kugabanya ingano bityo umuntu akaba yakwibagirwa.

‘Lobe temporal médian’ ni igice kiri ku mpande zombi z’umutwe, ni ukuvuga mu misaya hafi y’amatwi, gifasha mu kugenzura amarangamutima, gutunganya amakuru aturuka mu byiyumvo by’umuntu, kubika amakuru no gutuma umuntu yibuka ibyo yabonye no kumva indimi, iyo cyangiritse ibyo byose ntibikorwa.

Izo ndwara zose zijyana no kubura ibitotsi no kwica abantu imburagihe. Kubera ibibi byabyo ni byo abaganga bagaragaza ko kunywa itabi no kwicara igihe kirekire bihuriyeho bakagaragaza ko kureka itabi, gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje no kwivuza hakiri kare biri mu byagufasha kuzirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *