
Biramahire Abeddy yasezeye bagenzi be!
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Biramahire Abeddy yasezeye bagenzi be mu myitozo ya nyuma yakoranye n’iyi kipe mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya.
Uyu musore yari yaramaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports kuri miliyoni zirengaho gato 20 mu gihe ikipe ye nshya ya ES Sétif yo muri Algeria yishyuye miliyoni zirengaho gato 50.
Ikipe ya ES Sétif rekejemo ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria aho umwaka ushize w’imikino yasoreje ku mwanya wa gatandatu.
Uyu musore abonye ikipe hanza y’u Rwanda icyarimwe na rutahizamu Nshuti Innocent watangajwe ku mugaragaro n’ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ya ES Zarzis .
Ni ikipe yasoje ku mwanya wa Gatanu mu mwaka ushize w’imikino inyuma y’amakipe akomeye nka ES Tunis, US Monastir, ES Sahel, ndetse na Club Africain.
Rayon Sports igeze kure ibiganiro na Habimana Yves nk’umusimbura wa Biramahire , bikaba biteganyijwe ko Rutsiro FC igomba guhanwa miliyoni 10 kuko yari agifite amasezerano y’umwaka umwe.