Top 7 y’indirimbo ziyoboye izindi zagufasha kuryoherwa na week-end yawe
1 min read

Top 7 y’indirimbo ziyoboye izindi zagufasha kuryoherwa na week-end yawe

Mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muriki cyumweru turimo cyaranzwe n’indirimbo zakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel. Dore urutonde rwa TOP 7 y’indirimbo zikunzwe cyane muri iki cyumweru, zagaragaje imbaraga mu butumwa, ubwiza mu miririmbire no gutanga ihumure ku mitima ya benshi:

1. Mariya – Ambassadors of Christ Choir
Iyi ndirimbo igaragaza umugore wagiriwe imbabazi na Yesu maze nawe akagaragariza Kristo urukundo n’ishimwe bitangaje

2. Ishimwe Rinyuzuye – David Kega
David Kega yatuye iyi ndirimbo nk’isengesho ryo gushima Imana yagaragaje urukundo rwayo rutazimangana. Iyi ndirimbo ifite amagambo yuzuye ishimwe n’amarangamutima ashimangira imibanire ya muntu n’Imana.

3. Tobora – Penzi ft. Siana
Bombi bazanye ubufatanye butangaje. “Tobora” ni indirimbo isaba abantu bose gufunguka imitima bagashima Imana nkumucunguzi wabo.

4. Njye Nzi Neza – Abakorera Yesu Choir
Ubutumwa bwuzuye ukwizera n’ihamya ko Imana izi byose kandi ibereye abayo umwiringiro. Korali Abakorera Yesu yanyuze benshi kubera amagambo akomeye n’amajwi y’ubuhanga.

5. Imbaraga mu Maraso ya Yesu – Bethlehem Choir
Iyi ndirimbo yibutsa igicaniro cya Golgota. Bethlehem Choir yagaragaje uburyo amaraso ya Yesu agira imbaraga zo gukiza, gusana no guhishura urukundo rw’Imana.

6. Bibiliya – Itabaza Choir
Indirimbo yahaye agaciro Ijambo ry’Imana, Bibiliya, nk’itara ry’inararibonye. Itabaza Choir yashimangiye ko Bibiliya ari igikoresho cy’ukuri n’umurongo ngenderwaho ku buzima bwa gikirisitu.

7. Simbasha Kwiyumanganya – L. Dave
Umuhanzi L. Dave yagarutse kurukundo rwa Kristo ruhebuje rutagereranwa.

Izi ndirimbo zagaragaje ko Gospel mu Rwanda ikomeje gutera imbere mu buryo bw’amajwi, amashusho, n’ubutumwa. Ni ibihangano byuzuye ubugingo, kandi byagize uruhare rukomeye mu guhugura, guhumuriza no guhesha Imana icyubahiro muri iki cyumweru.

Ese hari iyo wumva itari kuri uru rutonde ariko ikagukora ku mutima? Sobanura impamvu, maze ubutaha ibe muri TOP 7!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *