Abaramyi Alicia na Germaine batangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye byo mw’itorero ADEPR
3 mins read

Abaramyi Alicia na Germaine batangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye byo mw’itorero ADEPR

Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze indirimbo nshya “Intare” ivuga ku ntsinzi ya Yesu KristoAlicia na Germaine, ba Gospel bavukana, bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Gikristo mu Rwanda, aho bagiye kongera gusangiza abakunzi babo indirimbo nshya bise “Intare”, igamije guhamya imbaraga, ubwami n’intsinzi bya Yesu Kristo.Aba bakobwa, Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, bakomoka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Alicia ni mukuru, akaba yaravutse ku wa 24 Ukwakira 2003, mu gihe Germaine, murumuna we, yavutse ku wa 18 Ukuboza 2006. Bakunze kurangwa n’amajwi ahuye neza ndetse n’ubutumwa bwimbitse bwo kuramya no guhimbaza Imana.Alicia na Germaine bakuriye mu muryango w’Abakristo, aho bakomeje gukurira mu ndangagaciro za Gikristo. Basengera muri ADEPR Ruhangiro, kandi umuziki wabo ukomeje gushingira ku guhamya Imana no gufasha abantu kuyegera binyuze mu ndirimbo. Umurimo wabo ucungwa na ABA Music, iyobowe na se Ufitimana Innocent, na we ugira uruhare mu kwandika indirimbo zabo.Nubwo bakomeje gutera imbere mu muziki, aba bakobwa ntibashyira ku ruhande amasomo yabo.

Alicia yiga ubuvuzi, mu ishami rya General Medicine and Surgery, muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Germaine asoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’indimi n’ubuvanganzo. Ibi bigaragaza ko bashaka guhuza impano bafite n’iterambere ry’ubumenyi.Mu myaka mike bamaze mu muziki, Alicia na Germaine bamaze kugera ku bikorwa bikomeye birimo igihembo cya Best Gospel Artist in the Western Province baherewe muri Music Award Talent Detection mu 2025. Muri 2026, bongeye kwishimira igihembo cya Best New Gospel Artist in Africa muri Shining Star Africa Awards, cyabashyize mu bahanzi bakiri bato bafite icyerekezo mu muziki wa Gospel ku rwego rw’Afurika.Mu ndirimbo zabo zamamaye harimo “Urufatiro”, yabaye indirimbo yabo ya mbere, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uriyo”, “Ibendera” bakoze bafatanyije na Niyo Bosco, “Ndahiriwe” na “Ibanga”. Izi ndirimbo zakomeje kubafasha kumenyekana, ndetse zibageza ku bitaramo bikomeye birimo Easter Jubilee, aho basangiye urubyiniro n’abandi bahanzi bakomeye nka Ben & Chance.

Alicia na Germaine bagiye gushyira hanze “Intare”, indirimbo nshya ihamya ubwami n’intsinzi bya Yesu Kristo

Indirimbo nshya “Intare” bagiye gushyira hanze izibanda ku butumwa bwo guhamya Yesu Kristo nk’Intare yo mu muryango wa Yuda, nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 5:5. Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga, Alicia na Germaine bavuze ko iyi ndirimbo igamije guhamya imbaraga, ubwami n’intsinzi bya Yesu Kristo, ndetse no gushishikariza abantu kumwizera no kumuramya. Iyi ndirimbo iri mu mishinga mishya ikomeje kwagura ibikorwa byabo mu muziki wa Gospel.

Uretse iyi ndirimbo, Alicia na Germaine biteganyijwe ko bazagaragara mu gitaramo cya Rabagirana Festival Season 2, gitegurwa na ADEPR Gatsata, kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, i Gatsata-Galiraya. Iki gitaramo kiri mu bikorwa bikomeje kugaragaza uruhare rw’abahanzi bakiri bato mu guteza imbere umuziki wa Gospel no gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi. Alicia na Germaine bakomeje urugendo rwabo, bagaragaza ko impano, ukwizera n’ubwitange bishobora kubafasha kugera kure mu murimo w’Imana.

Rabagirana Festival Season 2 izagaragaramo Alicia na Germaine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *