
Cristiano Ronaldo: Uko Imana Yahinduye Ubuzima bwe n’Isoko y’Imbaraga ze
Turin, Ubutaliyani — Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, Cristiano Ronaldo, yongeye kugaragaza ishingiro ry’ubuzima bwe mu buryo butari bumenyerewe cyane mu ruhame. Nubwo azwi cyane kubera imikinire ye idasanzwe, intsinzi zidasanzwe, imidali myinshi ndetse n’ibihembo bikomeye mu mupira w’amaguru, Ronaldo yemeza ko ibanga rikomeye ritari mu mashuri y’imyitozo cyangwa mu mibereho y’igitangaza, ahubwo riri mu kwizera Imana no mugusenga buri munsi.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ryo muri Portugal, yavuze amagambo akomeye agaragaza uko imyizerere ye yubatse ku musingi ukomeye w’icyizere, gusenga no gushimira. Yagize ati: Nzi aho imbaraga zanjye zituruka. Ni Imana. Buri munsi mbere yo kujya mu kibuga nsenga, nyishimira, kandi nsaba uburinzi n’imigisha.
Nubwo atajya avuga kenshi ku by’idini mu buryo bweruye, Ronaldo akomoka mu muryango wa Gatolika, ndetse inshuro nyinshi yafotowe yitabiriye ibirori bya Kiliziya Gatolika, ndetse no gusura ahantu hatagatifu harimo Bazilika Ntagatifu ya Petero i Vatikani. Hari amafoto agaragara amufite rosaire mu ntoki, igikoresho gikomeye mu gusenga kwa gikirisitu Gatolika. Abamwegereye bavuga ko n’ubwo akiri umuntu utagira aho abogamiye mu buryo bwa politiki y’amadini, afata isengesho nk’imyambaro y’umunsi ku munsi. Ati:
Kwemera Imana si ugusubiramo amasengesho gusa. Ni uburyo umuntu ayereka ko amwizeye kandi amushimira buri munsi.” Cristiano Ronaldo avuga ko mu rugendo rwe rw’ubuzima, hari intambara nyinshi yanyuzemo, ariko isoko y’imbaraga ze yose yaturutse mu kwizera Imana. Avuga ko mu bihe bikomeye byamubayeho, yagiye asanga gusenga no kugira icyizere ari byo bimufasha kurenga imbogamizi. Yagize ati:
Hari igihe se yapfuye, ibintu bikaba bibi cyane mu mutima wanjye. Hari igihe navunitse ku buryo abantu benshi batekerezaga ko ntazasubira mu kibuga vuba. Hari n’ubundi bihe nanyuze mu bibazo n’itangazamakuru bitewe n’ibihuha cyangwa ibibazo byo hanze y’umupira. ”Ariko nubwo ibyo byose byamubayeho, ntiyigeze yiheba. Ahubwo yakomeje kwiringira Imana no kuyegera buri munsi. Ati:
Muri ibyo bihe byose, sinigeze nishyira hasi. Niringiye Imana, numva ko impagarikiye. Kandi koko naratsinze. Nubwo ari umwe mu bakinnyi bafite ibigwi byinshi ku isi, Ronaldo ntiyibagirwa kuvuga ko byose abikesha Imana. Ati: Iyo unyegereye, wumva nk’imbaraga zidasanzwe, ariko jye nzi neza ko atari izanjye ku giti cyanjye. Ni Imana ihora inyubakira.

Cristiano Ronaldo ni urugero rw’umuntu wagaragaje ko discipline, akazi katoroshye, n’ukwizera Imana bishobora gufatanya mu kugera ku ntsinzi. Nubwo adakunze kwivugira cyane ku myizerere ye mu ruhame, ubuzima bwe bwa buri munsi, imyifatire ye n’amahitamo akomeje kugaragaza ko Imana ari igice gikomeye kandi ntasimburwa mu buzima bwe.

