Kiliziya gatorika hari abapadiri yitabaje mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko
1 min read

Kiliziya gatorika hari abapadiri yitabaje mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko

Kiliziya Gatolika ku Isi yatumiye i Roma bamwe mu bapadiri basanzwe bakundwa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kubera uburanga n’imiterere y’imibiri yabo, kugira ngo bafashe urubyiruko kumva neza inyigisho zayo.

Aba bapadiri ku mbuga nkoranyambaga bahawe izina rya ‘Hot priests’ cyangwa se abapadiri b’uburanga. Iri zina rikoreshwa bashaka kuvuga abapadiri beza ku isura cyangwa abafite imibereho yihariye kandi bakaba bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Barimo Giuseppe Fusari uturuka Brescia w’imyaka 58, ukundwa n’abagore n’urubyiruko kubera ko hejuru yo kwigisha ijambo ry’Imana yihebeye siporo irimo no guterura ibyuma, ndetse afite na tatouage ku mubiri. Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 60.

Hari kandi Cosimo Schena w’imyaka 46 wavukiye mu Ntara ya Brindisi ho mu Majyepfo y’Ubutariyani, ukundwa na benshi kubera uburanga bwe n’ubuzima abayeho, aho akunze kwifotoza ari kumwe n’imbwa ze. Ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abarenga ibihumbi 450.

Undi watumiwe ni Padiri Ambrogio Mazza w’imyaka 34. We akundwa kubera ubuhanga afite mu gucuranga gitari n’imyambarire ye. Kuri TikTok na Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 460.

Aba bapadiri bahamagawe i Roma kugira ngo bafashe mu kugeza inyigisho za Kiliziya ku rubyiruko mu nama ku iyogezabutumwa yatangiye kuri uyu wa Mbere. Ni inama iri guhuza abarenga 1000.

Biteganyijwe ko aba bapadiri bazajya bifashishwa mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko cyane cyane urwo ku mbuga nkoranyambaga

Padiri Cosimo Schena nawe ni umwe mu bakunzwe cyane n’abakiri bato

Giuseppe Fusari ni umwe mu bihaye Imana bakunzwe cyane n’urubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *