Prosper Nkomezi Agiye Gushyira Hanze Umuzingo “Warandamiye” Ugaragaramo Indirimbo Zifite Ubutumwa Bukomeye
1 min read

Prosper Nkomezi Agiye Gushyira Hanze Umuzingo “Warandamiye” Ugaragaramo Indirimbo Zifite Ubutumwa Bukomeye

Prosper Nkomezi yateguje Umuzingo Mushya “Warandamiye”

Kigali, Rwanda – Umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya gospel mu Rwanda, Prosper Nkomezi agiye gushyira hanze umuzingo mushya witwa “Warandamiye” uteganyijwe gusohoka ku itariki 23 Ukwakira 2025 Uyu muzingo urimo indirimbo icyenda zifite ubutumwa bukomeye zo guhimbaza Imana, gukomeza abayoboke b’ukuri, no kubaha icyizere cy’ubuzima bushingiye ku kwizera.

Urutonde rw’indirimbo ziri kuri Album Warandamiye 1. Hembura Mwami ft. Gentil Misigaro2. Ntujyuhinduka 3. Itegere4. Witwa Jambo5. Umusaraba ft. Israel Mbonyi6. Ntukoza Isoni7. Sinziganira ft. Pastor Lopez8. Erega Sinjy’uriho9.

(Bonus Track) Haribyiringiro Uyu muzingo uzaboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite impano idasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye umuziki afite intumbero yo gukoresha impano ye mu gukiza imitima, kandi yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye byo kuramya haba mu Rwanda no mu mahanga.

Umwihariko we ugaragarira mu majwi meza, amagambo y’indirimbo yuzuye ubuhamya n’ubutumwa bukomeza imitima, ndetse n’imyandikire y’indirimbo ihamye.Yakunzwe cyane kubera indirimbo nka:“Sinzahwema,ndaje,humura nizindi Nkomezi azwiho ubunyamwuga mu muziki no kuba yitondera ubutumwa buri mu bihangano bye, bikamuhesha icyubahiro mu bakunzi ba gospel.Icyo Album “Warandamiye” isobanuyeUbutumwa bukubiye muri “Warandamiye” bwibanda ku bwiza bw’urukundo rw’Imana no gushimira Imana yagaragaje imbaraga mu buzima bwa muntu.

Kuba yarahisemo gukorana n’abahanzi bakomeye nka Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, na Pastor Lopez, ni ikimenyetso cy’uko iyi album yateguwe ku rwego mpuzamahanga.”Warandamiye” si umuzingo usanzwe. Ni ubuhamya bugenda buririmbwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *