APR FC YEGERANYE ITSINZE GASOGI KUMATARA
APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 ihita inayisezerera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 w’Igikombe cy’Amahoro aho APR FC yari yakiriye Gasogi United wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni nyuma y’uko umukino ubanza Gasogi United yari yayitsinze 1-0
Mu minota 10 ya mbere, amakipe yombi yabonyemo uburyo bubiri, ubwa APR buboneka kuri coup-franc yatewe na Memel Dao, Ishimwe Abdul ashyizeho umutwe umupira ujya ku ruhande.
Gasogi United yahise ibona ubundi buryo butatu mu minota 10 yakurikiyeho, Ndikumana Danny atwara umupira wasubijwe inyuma na Nshimiyimana Yunussu n’umutwe; awuteye mu izamu ukurwamo na Hakizimana Adolphe mbere y’uko Hakim Hamiss awusongamo ukajya hejuru.
APR FC yakomeje gusatira, yahushije kandi uburyo bw’umupira watewe na Mugisha Gilbert ugafatwa na Ndayambaje Leandre.
Byasabye gutegereza umunota wa 33, APR ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert nyuma y’umupira wavuye kuri Niyomugabo Claude ugakora ku mutwe wa William Togui.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, APR FC yabonye koruneri yatewe na Memel Dao, umupira usanga Djibril Ouattara watsinze igitego cya kabiri n’umutwe.
Mu minota itanu ya mbere y’igice cya kabiri, APR FC yabonye koruneri yatewe na Dao, umupira usanga Ishimwe Abdul wawukinnye n’umutwe, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.
APR FC yahise yongera kurema ubundi buryo, Memel Dao acomeka umupira wafashwe na Willim Togui wacenze umunyezamu, ateye umupira ugiye kurenga ujya hanze.
Ku munota wa 56, gukora cyane kwa William Togui kwamuhiriye ubwo yarobaga umunyezamu Ndagijimana Léandre, atsinda igitego cya gatatu ku mupira wahinduwe na Djibril Ouattara.
Nyuma y’iminota ine, gukinana neza hagati ya Dauda Yussif na Togui byavuyemo uburyo bw’umupira watewe na Mugisha Gilbert ufata umutambiko w’izamu, ugarukiye Memel Dao watsinze igitego cya kane. Gasogi yakomeje gusatira Ku munota wa 83.Gasogi United yabonye ikirita itukura.
Umukino warangiye ari 4-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.



