James na Daniella bateguje indirimbo nshya yitwa shimwa Yesu wanjye izaba iri kuri album yabo nshya
1 min read

James na Daniella bateguje indirimbo nshya yitwa shimwa Yesu wanjye izaba iri kuri album yabo nshya

Abaramyi James & Daniella bageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album nshya, umushinga utegerejwe n’abakunzi babo benshi bakurikiranira hafi umuziki wabo. Aya makuru bayatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho basabye abakunzi babo guteganya neza umunsi wo kuyimurika.Iyi album nshya izamurikirwa mu mujyi wa Phoenix ku wa 12 Nyakanga 2026, aho biteganyijwe ko izaba igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Abakunzi babo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku isi batangiye kugaragaza inyota yo kuzitabira iki gikorwa.Mu rwego rwo gukomeza gutegura neza iyi album, James na Daniella batangaje ko hari indirimbo nshya bateguye yitwa “Shimwa Yesu Wanjye”, izaba iri mu zigize iyi album. Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izaba ifite ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no kuyihimbaza, nk’uko bisanzwe mu bihangano byabo.

James na Daniella bageze kure imyiteguro yo kumurika album nshya muri Amerika

Nyuma yo kuva mu Rwanda, James na Daniella bakomeje kwagura umuziki wabo muri Amerika

Aba baramyi bamaze igihe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomeje ibikorwa byabo bya muzika ,kuramya no guhimbaza Imana. Nubwo bavuye mu Rwanda, ntibigeze bahagarika umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo.Mu myaka ishize, James na Daniella bagiye bagaragaza ubuhanga n’umwihariko mu bihangano byabo, ibintu byatumye bagira abakunzi benshi mu bice bitandukanye by’isi.

“Shimwa Yesu Wanjye”: Indirimbo nshya ya James na Daniella igiye kujya hanze

Indirimbo zabo zikomeje gukundwa cyane, cyane cyane mu bakunda umuziki wo kuramya.Iyi album nshya biteganyijwe ko izarushaho gukomeza izina ryabo ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikaba n’urubuga rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza. Abakunzi babo bakomeje gutegerezanya amatsiko menshi ibisobanuro birambuye kuri iki gitaramo ndetse n’iyi album iri mu nzira zo kujya hanze.

James na Daniella bateguje igitaramo gikomeye cyo kumurika album yabo nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *