Galeyadi Choir ya ADEPR kumukenke yashyize hanze indirimbo shya “Yesu ukwiriye gushimwa” isize ubutumwa bukomeye bwo gushima Yesu
2 mins read

Galeyadi Choir ya ADEPR kumukenke yashyize hanze indirimbo shya “Yesu ukwiriye gushimwa” isize ubutumwa bukomeye bwo gushima Yesu

Galileyadi Choir ya ADEPR Kumukenke Yashyize Hanze Indirimbo Nshya yitwa “Yesu Ukwiriye Gushimwa” Korali Galeyadi ikorera muri ADEPR Kumukenke yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, isohora indirimbo nshya yise “Yesu kwiriye gushimwa” Iyo ndirimbo yasohowe ku rubuga rwa YouTube igaragaramo amashusho n’amajwi yateguwe ku rwego rwo hejuru, ifite ubutumwa bukora ku mutima w’umukristo wese.

Galeyadi Choir ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kumukenke, izwiho ubuhanga mu miririmbire ndetse n’umwihariko mu gutanga ubutumwa bufite intego. Iheruka gukorana na Siloam choir ADEPR kumukenke ariko zombi zikorera umurimo muri ADEPR Kumukenke, buri imwe ifite ubuyobozi bwayo, abaririmbyi bayo ndetse n’ibikorwa byihariye.Galileyadi Choir yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zayo zifite ubuhanga n’umwimerere, zigaragaza gukura mu mwuka no kwiyegurira umurimo w’Imana.

Abagize iyi korali barangwa n’ubushake bwo gukoresha impano zabo mu guhimbaza Imana, kandi bakaba baragiye bitabira ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa mu rusengero no hanze yarwoIndirimbo “Yesu Ukwiriye Gushimwa” ni ishimwe rihabwa Umwami Yesu Kristu kubera ineza n’urukundo adahwema kugaragariza abantu be.

Mu ndirimbo, haragaragaramo amagambo y’ishimwe, kwiyegurira Imana no kuyizera, byose bikajyanishwa n’injyana ihumuriza umutima w’uyumva.Amashusho y’iyo ndirimbo agaragaza isuku, guhuza mu myambarire, ubusabane n’umwuka wo gusenga, byose bigaragaza ko iyi ndirimbo yateguwe neza, ikaba iri ku rwego rushimishije haba mu bijyanye n’ijwi ndetse no mu mashusho.Galileyadi Choir imaze kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere ivugabutumwa rishingiye ku ndirimbo.

Ni imwe mu makorali yagaragaje ko umurimo w’Imana ushobora gukorwa mu buryo bugezweho, binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga ibihangano bishya bifasha imitima ya benshi kwegera Imana. Uko imyaka igenda ishira, iyi korali irushaho gukura no kugira uruhare mu bikorwa by’umwuka bigamije kuzamura umurimo w’Imana mu itorero.

Bitewe n’uko indirimbo “Yesu Ukwiriye Gushimwa” yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, hari icyizere cy’uko Galileyadi Choir izakomeza gusohora ibihangano bishya, gukora ibitaramo no gutanga umusanzu ukomeye mu murimo w’Imana muri ADEPR no mu gihugu muri rusange.”Yesu Ukwiriye Gushimwa” [YouTube – Galeyadi Choir](https://youtu.be/jnBlhNBX9LM?si=PLzcku8ZQR1k3VkN)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *