Musinga n’umugore we Vanessa bibarutse imfura: umunezero mu muryango w’abakunzi bu bwami bw’Imana
1 min read

Musinga n’umugore we Vanessa bibarutse imfura: umunezero mu muryango w’abakunzi bu bwami bw’Imana

Umuseke w’umunezero mu muryango wa Musinga na Vanessa: babyaye umwana wa mbere mu byishimo bidasanzwe, musinga uzwi cyane mugukora mundirimbo z’Imana uzwi cyane mu muziki wa gospel mu Rwanda, Musinga, hamwe n’umugore we Vanessa, bibarutse imfura yabo, inkuru yishimiwe cyane n’abakunzi b’ivugabutumwa n’abakurikira ibikorwa byabo.

Musinga, uzwi nk’umwe mu bayobozi b’amajwi n’amashusho bafasha abakirisitu mu kuramya no guhimbaza Imana, ni murumuna wa Papi Clever, umuramyi wamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Abo bavandimwe bombi bafitanye isano yihariye mu ivugabutumwa, aho bose bitanga byimazeyo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu buhanzi.

Nyuma y’ubukwe bwabo bwakozwe mu buryo butuje ariko bwuzuyemo amasengesho n’ibyishimo, Musinga na Vanessa bakoze kiganiro cy’ubuzima bw’abakristo, cyibanda ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bwo mu rugo, gukura mu kwizera, urukundo n’umuco w’abakristo.

Iki kiganiro kiboneka ku muyoboro wa YouTube wa Papi Clever na Dorcas aho cyakiriwe neza n’abatari bake bitewe n’ubutumwa bufasha imitima n’ingero zitanga icyizere.Inkuru y’uko bibarutse umwana wa mbere yamenyekanye ku mugooba wo kuwa 01/08/2025 aho inshuti n’abavandimwe, hamwe n’abakurikirana Ibikorwa byabo, babagaragarije urukundo n’ibyishimo babifuriza kubaka umuryango uhamye mu Mana.Uyu mwana wavutse abaye ishimwe ry’Imana ku rugendo rw’urukundo n’ubusabane hagati ya Musinga na Vanessa, ndetse n’igisobanuro cy’uko Imana ikomeza kwiyereka abayo mu buryo bufatika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *