Elayono Worship Family yateguye igitaramo igitumiramo David Kega na Queen Rachel
2 mins read

Elayono Worship Family yateguye igitaramo igitumiramo David Kega na Queen Rachel

Iki gitaramo cya Elayono Worship Family ikunzwe mu ndirimbo “Mwami Mana”, na “Urera”, kizabera kuri New Life Bible Church Kicukiro tariki ya 16 Kanama 2025, kikazitabirwa n’abaramyi b’ibyamamare barimo David Kega na Queen Rachel. Pastor Jackson Mugisha uyobora Spirit Revival Temple niwe uzagabura ijambo ry’Imana.

“Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2” ni igitaramo kizaba gikurikiye icya mbere cyabaye umwaka ushize, kikaba gitegurwa n’uyu muryango w’abaramyi bakijijwe, Elayono Worship Family, bahuzwa n’intego imwe yo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, ibindi byose bikaza nyuma y’iyo ntego nyamukuru.

Mucyo Kepha Daniel, Perezida wa Elayono Worship Family, avuga ko igitekerezo cy’iki gitaramo gishingiye ku isezerano uyu muryango wagiranye n’Imana n’abantu ko buri mwaka bazajya bakora igitaramo nk’iki. Umwihariko w’igitaramo cy’uyu mwaka ni uko bazagifatiramo amashusho y’indirimbo zabo zitandukanye.

Mucyo Kepha Daniel abisobanura neza ko icyabateye cyane gutegura iki gitaramo mbere na mbere ni ukugira ngo bubahirize isezerano bahaye Imana n’abantu ko buri mwaka azajya bayitegurira igitaramo cyo kuyiramya no kuyihimbaza mu kuri no mu mwuka. Nk’uko umwaka ushize babigenje, iyi ni edition 2.

Yateguje abantu igitaramo kidasanzwe ndetse anavuga ko abazacyitabira bazabyinira Imana bambaye imyenda y’umweru, avuga ko abantu bakwiye kwitega kubyinira Imana ariko cyane cyane ni ukwitabira baza guhura na Kristo, basabane na We. Ndasaba abantu kuza bambaye umweru! N’abatabashije kubona imyenda y’umweru nabo bazaze, byose ni ubuntu.

Mucyo Kepha Daniel, yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kuzitabira igitaramo cyabo bakabashyigikira mu buryo bwose bushoboka. Inkunga yaba isengesho, ubufasha bw’amafaranga no gusangiza abandi amakuru kuri iki gikorwa. Yumvikanishije ko buri wese afite icyo yakora kugira ngo iyi gahunda y’Imana igerweho, kandi by’umwihariko ubikora abikunze azahabwa ingororano mu bwami bw’ijuru.

David Kega uzaririmba muri iki gitaramo ni umuramyi ugezweho muri iyi minsi, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo “Sinakurekura” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 kuri Youtube, “Akanwa kanjye”, “Yarabisohoje” n’izindi. Asanzwe ari Umuyobozi w’Indirimbo muri El Shaddai yamamaye mu ndirimbo “Cikamo”.

Queen Rachel ni umuramyi w’umuhanga cyane, akaba akunze kwifashishwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda kubera ijwi rye rizira amakaraza ndetse n’ubuhanga bwe. Amaze gukorana n’amazina aremereye nka Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa, Rene na Tracy n’abandi.

Bivugwa ko hari indirimbo azaririmbana na Elayono Worship Family muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi. Si we gusa ahubwo na David Kega nawe azasangira uruhimbi n’aba baririmbyi bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *