Kiliziya Gatolika isanga inama ya SECAM Ibafasha mu gukomeza umurage w’ukwemera, ukwizera no kudacika intege
1 min read

Kiliziya Gatolika isanga inama ya SECAM Ibafasha mu gukomeza umurage w’ukwemera, ukwizera no kudacika intege

Ni bimwe mu byagarutsweho mu Ihuriro ry’Inama ya 20 y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), yitabiriwe n’abakaridinali, abasenyeri ndetse n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Nyiricyubahiro Cardinal Peter Kodwo Appiah Turkson, Umunya-Ghana ukorera ubutumwa i Roma, ni we watuye igitambo cya Misa itangiza inama ya SCEAM, muri Paruwasi ya Regina Pacis.

Uretse Minisitri w’Intebe, yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bari bahagarariye Leta mu nzego zitandukanye

Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, Rev. Fr. Rafael Simbine, yagaragaje ko inshuro zose iri huriro rimaze kuba, ryabafashije kurushaho kwizera no kwemera.

Yagize ati “Buri nama yagize uruhare mu guteganya igenamigambi rya Kiliziya muri Afurika. Uyu munsi tuributswa inama z’amateka zabaye kuko zagiye zidufasha mu kwiyemeza gukomeza umurage w’ukwemera, ukwizera no kudacika intege.”

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko insanganyamatsiko ya SECAM ihuye n’intego yo kwimakaza ubumwe, amahoro n’iterambere, bikaba bifite agaciro mu Rwanda kubera amateka mabi yaruranze. Yashimangiye ko mu myaka 31 ishize, habayeho ubuyobozi bwiza bwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, anemeza uruhare rw’Itorero muri urwo rugendo.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200, ikaba kandi izasorezwa i Kibeho tariki 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa izaba yitabiriwe n’Urubyiruko rurenga ibihumbi 20,000 rwo hirya no hino mu gihugu.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama

Inama ya SECAM yahuje abo ku mugabane wose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *