‎EU yatangaje uburyo bw’ikorabuhanga busuzuma imyirondoro y’abinjira mu Burayi
1 min read

‎EU yatangaje uburyo bw’ikorabuhanga busuzuma imyirondoro y’abinjira mu Burayi

Abinjira ndetse n’abasohoka mu Burayi bashyiriweho ikoranabuhanga rya “Entry/Exit System (EES) ” rizafasha mu kugenzura imyirondoro, ubu buryo bukazahuzwa n’ubusanzwe bukoreshwa nka Passport, VISA n’ibindi.

‎Amakuru dukesha BBC avugako inzego zibishinzwe z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) zabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 01, Kanama 2025, icyi cyemezo kikazatangira kubahirizwa ku bagenzi binjira mu Burayi ndetse n’abasohokamo kuva muri Gicurasi 2026.

‎Amakuru azajya afatwa n’iri koranabuhanga harimo, isura, igikumwe bikorewe ku bibuga by’indege, aho bategera gariyamoshi ndetse no ku byambu mu rwego rwo gukaza umutekano w’abinjira mu Burayi ndetse no kwihutisha serivisi kuko byafataga igihe kirekire cyo kugenzura ibyangombwa bya buri muntu. Mu mezi atandatu ya mbere kandi biteganijwe ko hazakusanywa amakuru muri iri koranabuhanga y’abaturage bo mu Burayi .

‎Abinjira mu Burayi barimo n’abava mu Bwongereza kuko butabarizwa muri EU,
‎amakuru yabo azajya afatwa ahuzwe na Passport zabo kugira ngo bemererwe kwinjira mu Burayi. Mu gihe bongeye gukorera urugendo mu Burayi munsi y’imyaka itatu hazajya hakoreshwa amakuru yo mu ikoranabuhanga aho gukoresha Passport cyangwa ubundi buryo.

‎Ku bantu bazajya bamara iminsi 90 mu Burayi nta VISA bafite bo amakuru yabo azajya abikwa n’iri koranabuhanga mu gihe cy’imyaka itanu.

‎Nk’uko EU yabitangaje ubu buryo bushya bukoresha ikoranabuhanga bwitezweho gukuza umutekano, ndetse no kugabanya igihe byafataga mu kugenzura ibyangombwa ndetse n’imyirondoro byateraga imirongo miremire ku byambu ndetse no ku bibuga by’indege.

‎Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara risobanura ko umuntu uzanga gutanga aya makuru atazemererwa kwinjira mu Burayi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *