Umukinnyi wa Real Madrid Kylian Mbappé mu nkiko
1 min read

Umukinnyi wa Real Madrid Kylian Mbappé mu nkiko

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid uzwi ku izina rya Kylian Mbappé ubwo yari amaze gufata umwanzuro wo kumenyesha ikipe ya Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2023 ko atazakomezanya nayo byatumye iyi kipe imufatira imyanzuro igiye itandukanye. Muri iyo myanzuro harimo kutajyana nawe mu mikino itegura umwaka w’imikino wa 2023/2024 yabereye mu Buyapani no muri Koreya y’Epfo.

Byongeye kandi iyi kipe yamwangiye no gukorana imyitozo na bagenzi be bo mu ikipe ya mbere ndetse ntiyamukinisha no mu mikino ibanza ya shampiyona, ariko biza kurangira yisubiyeho itangira kujya imukinisha. Ibi byose byari ukugira ngo bamunyuzeho akanyafu barebe ko yakwisubiraho akareka umwari yari yafashe  cyangwa se babe bamugurisha mu makipe yamwifuzaga ariko atagendeye ubuntu.

Ibyo byatumye uyu mukinnyi ajyana Paris Saint-Germain mu nkiko kubera ihohoterwa yakorerwaga. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukinnyi ajyanye mu nkiko iyi kipe kuva ya yivamo akajya muri Real Madrid, ubushize yari yayireze kubera amafaranga y’agahimbazamusyi atari yarahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *