Yatangije inyigo nshya yo gukoresha AI mu muziki we wa Gospel
3 mins read

Yatangije inyigo nshya yo gukoresha AI mu muziki we wa Gospel

Umuhanzi Eric Reagan Ngabo, usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangije uburyo bushya bwo gutunganya indirimbo ze hifashishijwe ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI), mu rwego rwo kugendana n’iterambere isi iri kuganamo, ariko by’umwihariko no kwirinda imbogamizi akunze guhura na zo mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda ariko ubarizwa muri Finland, yavuze ko iyi nzira nshya yayitangiye ku ndirimbo yise “Abafarisayo”, yakoranye na John. Ni umwe mu bihangano byamubereye umwihariko, kuko ari bwo bwa mbere yifashishije AI mu gutunganya indirimbo kuva yatangira umuziki mu 2017.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Eric Reagan Ngabo yavuze ko icyemezo cyo gukoresha AI cyaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo imbogamizi zo kubona Producer ahandi hantu hatari mu Rwanda, ndetse n’ikiguzi kiri hejuru cy’ama-studio aho atuye muri Finland.

Yagize ati: “Ni mu rwego rwo kujyana n’ikoranabuhanga, ariko kandi kubera ko ndi muri Finland kubona studio zidahenze biragoye cyane. Ikindi ni uko iyo ushaka gukorana na ba Producer bo mu Rwanda usanga urugendo ari rurerure—ujya gufata amajwi ukabyoherereza, nawe agakora Beat akabigarura. Ibyo byose bifata igihe kinini, bigatwara n’amikoro.”

Ngabo asobanura ko hari ubwo umuhanzi wa Gospel yicara akumva igitekerezo cy’indirimbo kimwinjiye, ariko kubera kubura aho kuyikoreza ako kanya, bikarangira igitekerezo kibaye amateka. Ibi ni byo byatumye yifashisha AI nk’igisubizo cyihuse ku ndirimbo yifuzaga gushyira hanze.

Eric Reagan Ngabo yavuze ko atari ugushaka gukuramo ba Producer burundu, ahubwo ko ari uburyo bwo kunganira urugendo rwe rw’umuziki, bityo akabasha gukora byinshi mu gihe gito.

Yagize ati: “Abantu benshi bafite aho bahuriye n’umuziki barumva neza izo mvune. Nk’umuramyi ushaka guhembura abantu, iyo ufite uburyo bwihuse wakoresha bugufasha gushyira hanze igihangano vuba, ni ibintu by’ingirakamaro.”

Yongeyeho ko uko Isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga ari ngombwa ko n’abahanzi barikurikira kugira ngo ibikorwa byabo birusheho kugera kure.

Ati “AI uyishyizemo ‘Lyrics’ na ‘Beat’ ikagufasha uko ushaka. Ifite uburyo bwinshi cyane bwo kuyikoresha. Ubu byaramfashije, ndetse no mu gihe kiri imbere nzayikoresha no ku zindi ndirimbo.”

Eric Reagan Ngabo yavuze ko hari igihe yakoranye na Producer agatangira indirimbo, amwishyura amafaranga arenga 700,000 Frw, ariko birangira adahawe indirimbo ngo ashyire hanze. Ngo yahise abwirwa ko imashini ya Producer yangiritse, ibintu yabonye nk’igihombo gikomeye cyamuteye gusubiza ibintu ku murongo akoresheje uburyo bwizewe kandi bwihuse.

“Byarambabaje. Urumva iyo umuntu agutenguha gutyo uba ukeneye indi nzira. Nabonye rero ukoresheje AI byose wabikora, uko ubishaka. Ariko ntabwo bizambuza gukomeza gukorana na ba Producer bandi, cyane cyane iyo ubushobozi bubonetse.”

Ngabo Reagan yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025 azashyira hanze izindi ndirimbo nshya, zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’ize bwite zizaba ziri kuri Album ye iri gutunganywa. Yanavuze ko afite intego yo kurushaho kugera ku bantu benshi binyuze mu bihangano byuje ubutumwa bw’ihumure n’umunezero wa gikristo.

Ati “Umurimo dukora wo kuramya no guhimbaza Imana ni uwo guhembura abandi. Mbese uko wiyumva, bigere no ku bandi bantu kandi bibagirire akamaro. AI ni uburyo bumfasha kugera kuri iyi ntego yanjye.”

Uyu musore ubarizwa mu gihugu cya Finland ari mu muziki kuva mu 2017, ndetse kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbaraga cyane mu rugendo rw’umuziki, kugeza ubwo yanasohoye indirimbo zakunzwe nka ‘Amashimwe’, ‘My Lord’ yakunzwe cyane, ‘Impamvu’ yakoranye na Emmy Vox wo mu Rwanda n’izindi.

Asobanura ko gukora ‘Gospel’ ahanini byaturutse mu kuba yarakuriye mu muryango w’Abakristu, no kuba yumva ashaka gukora Imana binyuze mu bihangano bye. Akavuga ko muri uyu mwaka azasohora n’izindi ndirimbo cyane cyane izo yakoranye n’abandi bahanzi, ndetse n’ize bwite ziri kuri Album ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *