
William Ruto yageneye ikipe y’igihugu ya Kenya agashimwe nyuma yo gutsinda Congo
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Kenya batsindiye miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsinda umukino wa DR Congo wafunguye irushanwa rya CHAN kuri bo.
Nk’uko byari byemejewe na Perezida w’iki gihugu, William Ruto , mu rwego rwo gutera imbaraga abakinnyi buri umwe yemerewe aya mafaranga kuri buri mukino batsinze mu gihe kunganya bazajya bahabwa miliyoni 5.
Ikipe ya Kenya izwi ku kazina ka “Harambee Stars” yatsinze DR Congo igitego kimwe ku busa (1-0) cyinjijwe na Austin Odhiambo Otieno ku munota 45+2′ w’umukino.
Ni umukino warebwe na Perezida ubwe , William Ruto ndetse n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, Dr Patrice Motsepe.
Usibye miliyoni 11 abakinnyi ba Kenya bazahabwa ku bw’instinzi bagize ku mukino wabo wa mbere wa CHAN 2024, banemerewe utundi dushimwe bitewe n’uko bazagenda bitwara.
Kenya nigera muri ¼ cy’irushanwa, abakinnyi bazahabwa miliyoni 669 z’amanyarwanda, naho muri ½ izahabwa miliyoni 781.
Nihabaho kwegukana igikombe , perezida Williams Ruto yabemereye ibihembo bingana na miliyari 6 z’amanyarwanda.
CHAN iri kubera mu bihugu bitatu Kenya, Uganda na Tanzania, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 02 Kanama 20205, ikaba izarangirana na 30 Kanama uyu mwaka.