
Police FC Yeretse APR FC ko igifite byinshi byo kwigaho mbere yuko shampiyona itangira
Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti maze imyiteguro ya APR FC iguma kugenda nabi.
Ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino wa Gicuti wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-26.
Ni umukino watangiye APR FC yatakana imbaraga zidasanzwe nyuma yo kubona Koruneli na Coup franc zikurikiranya kubera amakosa Police FC yatangiye ikora. Ku munota wa Kabiri Memel Dao yateye umupira uvuye muri koruneli ariko William Togui ateye umupira Rukundo Onesme awukuramo maze Yunusu awugaruyemo Onesme arongera yitwara neza.
Ku munota wa karindwi na Police FC yarase igitego gikomeye cyane nyuma y’uko Ani Elijah yateye hejuru y’izamu umupira yari ahawe na Alain Bacca.
Ku munota wa 23 ikipe ya Police FC yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ani Elijah nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Richald Kilongozi Bazombwa wafashe icyemezo cyo kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina maze ateye ishoti Ishimwe Pierre arikuramo umupira usanga Elijah ahagaze neza.
Nyuma gato ku munota wa 25 Nshimiyimana Yunusu yahise yishyura igitego ku ruhande rwa APR FC nyuma yo gutsinda umutwe ku mupira wari uvuye muri Koruneli yatewe na Memel Dao.
Nyuma yo gutsinda igitego APR FC yahise irya amavubi kuko nyuma y’iminota ibiri William Togui yateye ishoti rikomeye ariko umupira ugaruirwa n’umutambiko w’izamu. Igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyagarutse amakipe yombi afite ishyaka ryo gutsinda ariko anakanirana mu buryo bw’ubwugarizi. Kapiteni Wa Police Fc Eric Zidane Nsabimana yaje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kutumvikana n’umusifuzi.
Ku munota wa 58 APR FC yakoze impinduka maze Denis Omedi na Ngabonziza Pacifique bajya mu kibuga basimbura Mamadou Sy na Seidou Dauda Youssif. Nyuma yaho ku munota wa 61 na Police FC yakoze impinduka maze Mugisha Didier asimbura Ani Alijah.
Nyuma y’uko Mugisha Didier yuinjiye mu kibuga, Police FC yatangiye guhuza umukino mu buryo bw’ubusatirizi. Ku munota wa 79 Ishimwe Christian yazamuye umupira imbere y’izamu rya APR FC maze usanga myugariro Niyigena Clement ahagaze nabi aba yitsinze igitego cyahise kiba icya kabiri ku ruhande rwa Police FC.
APR FC ikimara gutsindwa igitego cya kabiri yahise ikuramo abakinnyi hafi ya bose kuko Aliou Souane, Richmond Lamptey, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert binjiye mu kibuga basimbura Nshimiyimana Yunusu, Djbril Ouatarra, Memel Dao, Ruboneka Bosco, Fitina Omborenga na William Togui.
Ku munota wa 90 ikipe ya Police FC yakuye mu kibuga Byiringiro Lague maze aha umwanya Muhozi Fred. Umukino warinze urangira Police iri imbere n’ibitego 2-1.
Gutsindwa uyu mukino byatumye imyiteguro ya APR FC ikomeza kugenda nabi kuko mu mikino ine ya gicuti yakinnye muri iyi mpeshyi yatsinzemo umwe wa Gasogi United, itsindwa imikino ibiri ya Gorilla Fc ndetse itsindwa n’uyu wa Police FC.