Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryitegura kwizihiza imyaka 100 y’ivugabutumwa n’iterambere
1 min read

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryitegura kwizihiza imyaka 100 y’ivugabutumwa n’iterambere

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryitegura kwizihiza imyaka 100 rimaze rishingiweItorero Angilikani ry’u Rwanda riri mu myiteguro y’ibirori bikomeye yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 rimaze rishingiwe. Ibi birori biteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2025, aho bizabanzirizwa n’igihe cy’amasengesho kizaba kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kanama 2025, hakazakurikiraho umunsi nyir’izina w’iyo sabukuru ku wa 24 Kanama 2025.

Insanganyamatsiko y’iyi sabukuru iravuga iti: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turabyishimira” nk’uko bivugwa muri Zaburi 126:3, bikaba bigaragaza uburyo iri torero ryabonye imigisha n’iterambere mu myaka 100 rimaze mu gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamuryango ndetse n’abandi bazitabira ibirori, hitezwe ijambo ry’Imana rizanyuzwa mu ndimi zitandukanye binyuze mu bavugabutumwa bakomeye bazitabira iki gikorwa. Abo ni:Rt. Rev. Paul Donison, umwe mu bavugabutumwa mpuzamahanga bazifatanya n’itorero muri ibyo birori.Rev. Prof. Medard Birungibyayesu, umwarimu n’umuvugabutumwa uzwi cyane mu Itorero Angilikani.Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, umuyobozi ukomeye w’itorero mu Rwanda, uzwiho ubuhanga mu nyigisho n’ubuyobozi bw’itorero.

Rt. Rev. Augustin Ahimana, umwe mu bayobozi bakuru b’itorero uzatanga umusanzu mu nyigisho z’amasengesho.Uyu muhango ukomeye uzayoborwa na The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda, Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Ni nawe uzakira abashyitsi ndetse akanayobora igikorwa nyamukuru cyo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 100.Iyi sabukuru ni umwanya udasanzwe wo gushimira Imana ku rugendo rwiza Itorero Angilikani ryagenze Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryitegura kwizihiza imyaka 100 rimaze rishingiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *