1 min read

“Muri ikimenyetso ko Isi itandukanye ishoboka” Papa Leo wa XIV abwira urubyiruko

Ku cyumweru, Papa Leo wa XIV yabwiye urubyiruko rwa bagaturika rurenga miliyoni imwe, mu Misa isoza Yubile Y’urubyiruko, ko ari ikimenyetso cy’uko isi itandukanye ishoboka, aho amakimbirane ashobora gukemurwa binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.‎‎

Ati“Bavandimwe namwe Bashiki banjye mu kiri bato, muri ikimenyetso cy’uko isi itandukanye ishoboka. Isi y’ubuvandimwe n’ubucuti, aho amakimbirane adakemurwa n’intwaro, ahubwo akemurwa binyuze mu biganiro.”‎‎

Mu gusoza atanga umugisha w’Ibirori bya Yubile y’Urubyiruko, Papa Leo yibutse urubyiruko rwo muri Gaza no muri Ukraine n’ahandi hose harangwa intambara rutabashije kwifatanya n’abandi mu birori.

‎‎Ati “Twifatanyije namwe cyane urubyiruko rubabazwa n’ibibi bikomeye cyane, bikorwa n’abandi bantu.”

‎‎Papa Leo yakomeje Ati”Turi kumwe n’urubyiruko rwo muri Gaza. Turi kumwe n’urubyiruko rwo muri Ukraine, ndetse n’urwo mu bihugu byose byasutswemo amaraso n’intambara.”‎‎

Ibi birori byihariye bya Yubile ni igice cy’Umwaka Mutagatifu, Uhuza abantu barenga miliyoni 32 i Vatikani mu rugendo rw’ubusabaniramana rumaze ibinyejana ku ntebe y’ubukirisitu Gatolika.‎‎

Vatikani yatangaje ko urubyiruko rurenga miliyoni imwe rwari rwitabiriye iyi Yubile, Abapadiri 7,000 n’abepisikopi 450.‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *