
Amakuru mashya: 11 ni abazungu indirimbo ya Uwizeyimana Sylivester “Wasili” yahimbiye Rayon Sports
Uwizeyimana Sylivester wamamaye ku izina rya Wasili usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports mu kiganiro Rayon Time, yamaze gushyira hanze indirimbo “11 ni abazungu” yahimbiye Rayon Sports.
Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Wasili akomeje gukora udushya dutandukanye agaragaza uburyo akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu gutuma abakunzi ba Rayon Sports biyumvamo ikipe yabo.
Nyuma yo kurangwa n’udushya dutandukanye, kugeza ubu Wasili yamaze gushyira hanze indirimbo yahimbiye Rayon Sports ayita “11 ni abazungu”. Ni indirimbo igaragaza uburyo amakipe Rayon sports yayamereye nabi iyatsinda ndetse akagaragaza ko ikipe yiyubatse mu buryo bwo gukomeza gutsinda.
Ubusanzwe yageze muri Rayon Sports agiye kuba umunyamakuru mu kiganiro Rayon Time, ariko Wasili ubwe akunze kwivugira ko ari umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports. Kugeza ubu abaye uwa mbere ukoze agashya ko guhimbira ikipe ye indirimbo.
Mu mirongo y’indirimbo ya Wasili hari aho agira ati: “11 Ni abazungu, mu matsinda barabizi ndatsinda, ibikombe bya shampiyona ndabimaze. Ntabwo mpimba, amanota 70 nayajyanye udukipe duhinda, Gikundiro yacu y’i Nyanza ibikombe biri mu biganza.
Iyi ndirimbo kandi yayisoje atebya cyane avuga ko ku isoko ry’igura n’igurisha Rayon Sports yaguze umuti w’amaso naho andi makipe akagura umuti w’amenyo.