
Ni umuvandimwe akaba inshuti_ James Niyonkuru avuga impamvu yatumiye Umuramyi Theo Bosebabireba mu gitaramo “Senga Album Concert”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Burundi, hagati muri Kanama 2025.
Ni igitaramo yatumiwemo n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo mu Burundi, James Niyonkuru. Ni igiterane cyo kumurika umuzingo ugizwe n’indirimbo 12 z’uyu muhanzi, yise ‘Senga’ kizaba tariki 16 Kanama 2025 i Bujumbura.
Amakuru Gospel Today News ikesha IGIHE, James Niyonkuru yavuze ko gutumira Theo Bosebabireba muri iki gitaramo cya ‘Senga Album Concert’, ari ibintu bidasanzwe kuri we, kuko ngo basanzwe ari inshuti ariko akaba amufata nk’umukozi w’Imana wasizwe amavuta.
Ati “Natekereje ku nshuti yanjye Theo Bosebabireba kugira ngo azaze twifatanye, abakunzi be bo mu Gihugu cy’u Burundi bazabashe kuzuzwamo imbaraga n’ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Ni umuvandimwe akaba inshuti kandi yarakoze kwemera kuzaza kwifatanya natwe dore ko njye n’abandi tumubonaho amavuta y’Imana ndetse no kuba umuntu udasanzwe.”
Iki gitaramo kandi kizaririmbwamo n’abandi bahanzi bazwi mu Burundi barimo Basile Ndihokubwayo wamenyekanye kubera indirimbo yise ‘Chance za nyuma’, ‘Haracari Ivyiringiro’ n’izindi ndetse n’uwitwa Daniel uzwi mu yitwa ‘Coze’.
James Niyonkuru watumiye Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana harimo ‘Ntutinye’, ‘Inzira Zanjye’ n’izindi.

Abahanzi Theo Bosebabireba na James Niyonkuru bazahurira muGitaramo i BUrundi
Indirimbo “SENGA” aba bahanzi bombi bafatanyije