Chelsea na Manchester United bananiwe kumvikana kuri Alejandro Garnacho
1 min read

Chelsea na Manchester United bananiwe kumvikana kuri Alejandro Garnacho

Manchester United yabwiye Chelsea ko yifuza miliyoni £50 ku Munya-Argentine Alejandro Garnacho niba bashaka ko ava kuri Old Trafford akerekeza ku kiraro.

Chelsea yizeye ko uyu musore ufite amamuko muri Espagne gusa agakina ikipe y’igihugu ya Argentine, atagikenewe na Ruben Amorim, Kandi bizeyeko Garnancho ashaka kwerekeza muri Chelsea kurenza andi makipe yose amwifuza harimo na yo mu Butaliyani.

Manchester United imaze gutakaza arenga miliyoni £200 ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi mpeshyi ikaba iherutse kwemeranya na Benjamin Sesko kuza avuye muri RB Leipzig aho agomba gufatanya n’abarimo Matheus Cunha na Bryan Mbeumo mu gushakira ibitego United.

Chelsea imaze igihe ishaka Garnacho, kandi nk’uko Telegraph Sport yabyanditse icyumweru gishize, Chelsea yamaze gukora iperereza rihagije rigamije kumenya ubuzima bwe n’imyitwarire ye.

Mu biganiro byabanje, Chelsea yigeze gutanga abakinnyi b’inyongera (Nicolas Jackson cyangwa Christopher Nkunku) kugira ngo babone Garnacho, ariko United ivuga ko ishaka amafaranga gusa. Igiciro cya miliyoni £50 Arsenal yatanze kuri Chelsea kugira ngo ibone Noni Madueke gifatwa nk’icyitegererezo kuri iyi gahunda.

Nubwo Manchester ishaka miliyoni £50, Chelsea yo imushyira ku gaciro kari munsi y’ayo mafaranga , cyane cyane kubera ko umubano we na Amorim babizi neza ko umeze nabi buri ruhande rukaba rwifuza ko rwatandukana n’urundi.

United ikeneye kugurisha bamwe mu bakinnyi batishimye kugira ngo ibone amafaranga inahangane n’amategeko ajyanye n’imikoreshereze y’umutungo (Profit & Sustainability rules).

Mu gihe Chelsea yo imaze kugurisha abakinnyi batari bakenewe ku mafaranga menshi, nka Madueke, João Félix, Djordje Petrovic na Kiernan Dewsbury-Hall, byose hamwe bigera kuri £175m.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *