
Police FC yamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umugande
Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha Umugande Emmanuel Arnold Okwi kwakiniraga iya AS Kigali umwaka ushize w’imikino 2024-2025.
Okwi w’imyaka 32 akina ku ruhande rw’ibumoso yataka(Left-Winger) akaba umwe mu bafashije cyane AS Kigali mu mwaka ushize wa shampiyona ibyatumye ibona umwanya wa Gatatu n’amanota 49 inyuma ya APR FC ndetse na Rayon Sports.
Uyu musore inararibonye afite mu mupira w’amaguru wa Afurika byamufashije kubasha kwitara neza aho yabashije kugera ku bitego bitanu.
Usibye AS Kigali yakiniye, Emmanuel Arnold Okwi w’imyaka 32 yakiniye Sports Club Villa, Simba SC, Étoile Sportive du Sahel, Young Africans S.C, Sønderjyske Fodbold, Al Ittihad Alexandria Club, Al-Zawraa Sports Club, ndetse na Erbil Sports Club.
Mbere yo kwerekeza muri AS Kigali ariko yabanje guca muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino 2021–2022 mu Rwanda mu gihe yatangiye gukinira Uganda mu mwaka 2011 akaba amaze kuyikinira imikino 95 ayitsindira 28.