
Mbega agahinda I Shyorongi! Amarira ni yose nyuma yuko bongeye kuyitombora gatatu bikurikiranya
Mu marushanwa nyafurika ikipe ya Rayon Sports yatomboye kuzahura na Singida Black Stars, naho APR FC yongera gutombora Pylamid Fc imaze imyaka ibiri yikurikiranya iyisezerera.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Kanama 2025, abakunzi ba APR FC bamenye inkuru y’uko batomboye kuzahura na Pyramids yo mu Misiri mu majonjora ya CAF Champions League.
Mu myaka ine ishize APR FC ihora irota kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League yagiye isezererwa na Pyramids kandi ikayisezerera inayisuzuguye cyane. Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, APR FC yongeye gutombora kuzahura na Pyramids ku ikubitiro.
General Mubarakh Muganga wigeze kuba umuyobozi wa APR FC ndetse akaba adasiba kuyiba inyuma, yagaragaje ko gutombora ikipe ya Pyramids mu mikino ya CAF Champions League atari ugutombora nabi cyangwa gutombora neza.
Nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye, Gen Mubarakh Muganga yabwiye ikinyamakuru B&B Kigali FM ko kuba APR FC yatomboye Pyramids, itatomboye neza kandi ngo nta n’ubwo yatomboye nabi.
Gen Mubarakh Muganga yagize ati: “Munyemerere mbabwire ko tutatomboye neza, ariko nanone tutatomboye nabi. Ndagira ngo mbabwire ko Pyramids, ikipe yacu izayikuramo”. Yakomeje agira ati: “Abakunzi ba APR FC ntibacike intege”.
Ku rundi ruhande Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup, izisobanura na Singida Black Stars yo muri Tanzania. Rayon Sports izabanza kwakira Singida Black Stars mbere yo kujya gukina umukino wo kwishyura muri Tanzania.

Rayon sports niyo kipe yonyine yo mu Rwanda yageze mu matsinda mu mikino Nyafurika