
Aimé Lewis na The Way of Hope Choir basusurutsa Kibuye mu gitaramo ‘Wakunzwe Rwinshi Concert Part 2
Aimé Lewis, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Wakunzwe Rwinshi Concert Part 2” kizabera mu mujyi wa Kibuye, kikabera mu rusengero rwa Galilaya SDA Church, ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 guhera saa 8:00 z’amanywa.
Iki gitaramo kizaba kirimo no kumurika ku mugaragaro Volume ya mbere y’album nshya ya Aimé Lewis.Iki gitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa gospel baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse kikazaba kirimo ubutumwa bwuje ihumure n’icyizere. Aimé Lewis amaze kumenyekana mu ndirimbo zifasha abantu kwegera Imana no kumva umunezero wo mu mutima, binyuze mu butumwa bwubaka imitima y’abayumva.
Hazaba hari The Way of Hope Choir yo muri Remera SDA Church izwiho kuririmba mu buryo buhanitse, bakaririmba indirimbo zifite amagambo akora ku mitima y’abazumva. Iyi korali imaze kuba ubukombe mu ndirimbo zifasha abakristo kuzamura isengesho ryabo ndetse no gushimisha imitima y’abanyantege nke.Aimé Lewis yatangaje ko “Wakunzwe Rwinshi Concert Part 2” izaba itandukanye n’izindi zisanzwe, kuko izaba irimo ubuhamya, indirimbo nshya, ndetse n’igihe cyihariye cyo gusengera abakunzi b’umurimo w’Imana bazaba bitabiriye.
Ibi byose bikaba bigamije guha icyubahiro Imana no kubwira abantu bose ko urukundo rw’Imana rudapfa na rimwe.Iki gitaramo kizaba kigaragaramo itegurwa ridasanzwe mu majwi, urumuri, ndetse no mu mashusho, bigamije ko buri wese uzakitabira azasubira iwe yibutse neza ibyiza by’Imana n’ukuntu igikundiro cyayo ari ikirenga. Abategura bavuga ko intego nyamukuru ari ugusakaza ubutumwa bwiza kugeza kure hashoboka.
Kwinjira muri iki gitaramo biraza kuba ari ubuntu, kugira ngo ntawe uhezwe ku butumwa buzaririmbwa no ku masengesho azabera muri Galilaya SDA Church. Aimé Lewis asaba abantu bose kuzaza biteguye gufatanya kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye, bava inyuma imitima yiteguye kwakira.
Abakunzi b’umuziki wa gospel bategerejwe ari benshi i Kibuye kuri uwo munsi, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2025, gifite intego yo gusubizaho icyizere, gukomeza abantu mu kwizera, no kubibutsa ko “Wakunzwe Rwinshi” atari amagambo gusa, ahubwo ari ukuri kw’Imana ikunda abantu bayo nta shiti.