
Ni ibyishimo ku bakirisitu bose kuko ubu muri EXPO bahasanga Bibiliya aho harimo n’izigenewe abana batoya
Imibare y’Ibarura riheruka ryagaragaje ko hejuru ya 90% ari abakristu bahuzwa na Bibiliya. Kugeza ubu ariko, ikibazo gikomeje kugaruka ni icy’ibiciro by’izi Bibiliya birushaho kwiyongera, ibishimangirwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza iki kibazo n’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa byose ku masoko.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, witabiriye EXPO 2025 iri kubera i Gikondo ku nshuro ya 28, mu rwego rwo kurushaho kwegereza Abanyarwanda Bibiliya z’amoko yose.
Nubwo bimeze bityo ariko, abantu barashishikarizwa gutunga Bibiliya ifatika kugira ngo bashobore gukomeza kumva icyo Imana ibashakaho binyuze mu gusoma ijambo ryayo.
Ni nayo mpamvu, Bibiliya z’ubwoko bwose, mu mabara yose, zigenewe ibyiciro byose kuva ku mwana ugitangira kureba kugeza ku zifite ibisobanuro, ubu ushobora no kuzisanga i Gikondo ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga (Expo2025).
Umumararungu Claire ukora muri Bible Society, yabwiye inyaRwanda ko abantu bari gutungurwa no gusanga ijambo ry’Imana muri Expo, bakagira amatsiko menshi ndetse bamwe bagataha baguze Bibiliya. Avuga ko bigaragara ko abantu bakunda ijambo ry’Imana, baritabira. Baraza, akaza akareba ukabona biramutunguye, ukabona ko atari ibintu yatekerezaga mu by’ukuri.
Avuga ko hari itandukaniro rinini riri hagati yo kubasanga muri Expo no kubasanga aho bakorera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Ati: “Hano muri Expo hagenda abantu benshi, naho aho dukorera bisaba ngo umuntu abe yarabyumvise ko duhari, aze kutureba. Ariko hano umuntu ashobora kuza kuko yamenye ko duhari, ariko akaza aje kwirebera ibindi, agahita abonamo n’ijambo ry’Imana.”
Yagereranyije kutazana Bibiliya muri Expo no gufata ahantu hari abantu benshi ntuhashyire ‘Pharmacy.’ Ati: “Rero iyo ubimye ijambo ry’Imana, na byo twumva ko atari ikintu cyiza. Naze arebe ibindi byose akeneye, ariko nanakenera n’ijambo ry’Imana aribone.”
Yasoje abwira abantu ko ‘uko bagenda batera imbere, bakeneye no gutera imbere mu ijambo ry’Imana. Abantu bakeneye gusoma ijambo ry’Imana, abantu bakeneye gutunga Bibiliya. Biratangaje kubona mu nzu y’umuntu udashobora gusangamo Bibiliya, cyaba ari ikibazo. Abantu bakwiye kumenya ko umuntu ushobora no kumuha impano ya Bibiliya. Uko abantu bakenera kugira ibindi bintu, bakeneye no gutunga Bibiliya.”
Kugeza ubu, hari Bibiliya z’abana kuva batangiye kureba kugeza bakuze zikaba ziri mu byiciro bishingiye ku myaka, Bibiliya Ntagatifu mu ngano zose, Bibiliya Yera mu bwoko bwose, na Bibiliya za zahabu mu bwoko bwose n’amabara yose. Nka Bibiliya Yera iri kugura macye, ni 7,500 Frw.
Mu 2023 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society Of Rwanda), watangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’ mu rwego rwo kwirinda ko yabura burundu bitewe n’uko watakaje abaterankunga bagera kuri 80%, bigatuma igiciro cya Bibiliya kiyongera cyane.
“Shyigikira Bibiliya” ni ubukangurambaga bwafunguwe ku mugaragaro na Cardinal Antoine Kambanda, Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba asanzwe ari Arkiyepisikopi wa Kigali.
Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite ishingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda kuko bidakozwe ishobora kubura burundu. Ni amahirwe kandi n’umugisha abanyarwanda bafite, kuko Bibiliya iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Hashyizweho uburyo bwo gutanga inkunga yawe mu gushyigikira Bibiliya. Ubwo buryo ni ubu bukurikira: World Remit: +250788304142 (Society Biblique du Rwanda); Western Union: (Society Biblique du Rwanda); Momo Code: 051766; MTN/Airtel: 051766;
Mobile Money: +250788304142; Bank of Kigali (La Societe Biblique Proj Center) 100007836044; RIA & Money Gram (Bible Society of Rwanda). Ushobora no kunyura ku rubuga www.biblesociety-rwand.org/donate, gatanga inkunga yose ufite.
Umunyamabanga Mukuru wa Bible Society of Rwanda [BSR], Rev Viateur Ruzibiza, avuga ko Umuryango wa Bibiliya ari uw’abemeramana bose, ukaba uhuje amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatolika, bakoresha Bibiliya kandi bemera Bibiliya nk’ijambo ry’Imana. Avuga ko BSR ifite intego yo gutuma Bibiliya iboneka mu Rwanda, ikaboneka mu ngano ishoboka gutwarika, kandi ikaboneka mu kinyarwanda., ikaboneka kandi ku giciro cyoroheye buri wese.