1 min read

Igitaramo cya Richard Ngendahayo cyimuwe

Umuhanzi  Richard Ngendahayo urimo gutegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Niwe healing Concert’ kizabera i Kigali muri BK Arena kimuriwe indi tariki.

Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’isosiyeti imufasha gutegura iki gitaramo yitwa ‘Fill the Gap Limited’, yavuze ko iki gitaramo cyari kuzaba ku wa 23 Kanama 2025 cyimuriwe ku wa 29 Ugushyingo 2025.

iyi sosiyete yavuze ko impamvu yatumye bakigiza inyuma ho amezi abiri, ari uko byifujwe n’abakunzi b’uyu mu hanzi mu rwego kurushaho kucyitegura cyane ko harimo n’abazaturuka hirya no hino ku Isi.

Igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kiri gutegurwa ku bufatanye na Sosiyete Fill The Gap Limited, izobereye mu gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo.

Izina rya Richard Ngendahayo si rishya mu matwi y’Abanyarwanda kuko azwiho gukora indirimbo zihembura imiti ya benshi zirimo: “Mbwira ibyo ushaka”, “Si Umuhemu”, “Wemere ngushime”, “Yambaye Icyubahiro”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha”, “Ijwi rinyongorera” n’izindi.

Richard Nick Ngendahayo agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yaho yaherukaga kuririmbira mu gitaramo kinini mu myaka 15 ishize.

Hashize imyaka ibiri uyu muhanzi akora ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo bwa ‘Live Concert’ mu nsengero zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abarizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *