Alexis Nkomezi atangije igitaramo gikomeye cyo gutunganya imitima binyuze mu kuramya
Kimwe mu bitaramo bikomeye byitezwe cyane mu minsi iri imbere mu Rwanda ni igitaramo cyiswe “Refined Hearts Night of Worship”, giteganyijwe guhuza abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Iki gitaramo kigaragaza umwihariko wo guhuriza hamwe abaramyi bafite izina rikomeye mu murimo wo kuramya Imana, kikazaba umwanya wihariye wo kwegera Imana no kuyihimbaza mu bwisanzure.
Iki gikorwa cyateguwe kandi gitangizwa na Alexis Nkomezi, umwe mu bantu bazwi mu murimo wo gutegura no guteza imbere ibikorwa byo kuramya haba muri Gisubizo Ministries nahandi. Yashyize imbere intego yo gutanga ijoro ryihariye ryo kuramya, aho imitima izatunganywa (Refined Hearts) binyuze mu ndirimbo, amasengesho n’ijambo ry’Imana.Abaramyi bazitabira iki gitaramo ni Alexis Dusabe, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya zifasha benshi kwegera Imana, Jordan, umunyempano mu gucuranga no kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, hamwe na Papi Clever & Dorcas, bombi bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo zabo zifite ubuhamya n’imbaraga mu mitima y’abazumva.

Igitaramo “Refined Hearts Night of Worship” kigiye guhuriza hamwe abaramyi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo
Igitaramo “Refined Hearts – Night of Worship”kizaba ku wa 13 Gashyantare 2026, kibere kuri Wells Salvation Church i Kimironko. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kugeza saa tatu z’ijoro (21h00), mu gihe imiryango izafungurwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), hagamijwe kwakira neza abazitabira.Iki gitaramo gitegerejwe n’abantu benshi bitewe n’umwihariko wacyo wo guhuriza hamwe abaramyi b’ingeri zitandukanye, bikaba biteganyijwe ko kizaba umwanya w’isanamitima, kwicisha bugufi no gusenga byimbitse. Abategura iki gikorwa batangaje ko intego nyamukuru ari ugufasha abantu kongera kwiyegereza Imana no kugira ijoro ryuzuye ubwiza bwo kuyiramya.
Abakunzi b’indirimbo zo kuramya barasabwa kwitegura neza iki gitaramo kidasanzwe, kuko cyitezweho guhindura imitima ya benshi no gusigira abazakitabira umugisha udasanzwe. “Refined Hearts Night of Worship” irateganya kuba kimwe mu bitaramo bidasanzwe bizibukwa cyane mu mateka ya gospel mu Rwanda.
Igitaramo cyo kuramya Imana gitegerejwe n’abakunzi ba gospel mu Rwanda cyateguwe na Alex Nkomezi



