Beulah Choir yatangaje andi makuru mashya kuri IFOTO Live Concert  Edition 3
2 mins read

Beulah Choir yatangaje andi makuru mashya kuri IFOTO Live Concert Edition 3

Igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana “IFOTO Live Concert Edition 3, ari bo Beulah Choir ku bufatanye na ADEPR Gatenga, bakomeje gutangaza amakuru mashya ajyanye n’iri vugabutumwa. Nyuma yo gutangaza ko bazataramana na Chorale Siloam ya ADEPR Bibare, ubu hiyongereyeho Chorale Golgotha yo muri ADEPR Rukurazo, igiye gutanga umusanzu ukomeye muri iki gitaramo.

Iyi nkuru nshya ikomeje kugaragaza uko IFOTO Live Concert Edition 3 igenda irushaho kwaguka no kubona imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo guhuriza hamwe amakorali akomeye azwi mu kuramya. Guha ikaze Chorale Golgotha bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gutegura igitaramo gifite ireme, giteganyijwe kubera kuri ADEPR Gatenga kuva ku wa 02 kugeza ku wa 08 Werurwe 2026Chorale Golgotha ya ADEPR Rukurazo izwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zifite imbaraga n’umwimerere wihariye.

IFOTO Live Concert – Edition 3 igiye kuba ihuriro ry’amakorali akomeye

Uruhare rwayo muri IFOTO Live Concert Edition 3 ruzafasha kongera umwihariko w’ibi bihe byo kuramya, byubakiye ku ijambo ry’Imana ryo muri Zaburi 150:2, ari na ryo rifatiro ry’iki gitaramo.Nk’uko byari byatangajwe mu makuru aheruka, Chorale Siloam ya ADEPR Bibare na yo izitabira iki gitaramo, bigaragaza ko IFOTO Live Concert – Edition 3 igiye guhuza amakorali atandukanye afite intego imwe yo kuzamura izina ry’Imana no gukomeza ibihe byo kuramya mu matorero n’igihugu muri rusange.

Beulah Choir, nyiri igitekerezo cya IFOTO Live Concert, ivuga ko gukorana na Chorale Golgotha na Chorale Siloam ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye mu murimo w’Imana. Iyi gahunda igamije gufasha abakristo kwinjira mu bihe byo gushima Imana ku byiza n’imbaraga byayo, binyuze mu ndirimbo za Live n’ibihe byo kuramya no guhimbaza.

IFOTO Live Concert Edition 3 igenda yiyubaka nk’igitaramo cyihariye kizibukwa na benshi, bitewe n’uko gikomeje kwakira amakorali akomeye azwi mu Rwanda. Abategura iki gikorwa barahamagarira abakristo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya gukomeza gukurikira aya makuru mashya no kwitabira ari benshi, kugira ngo bazifatanye mu gushima no gusingiza Imana muri ibi bihe.

Amafoto: Chorale Golgotha mu bihe bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana

Ijwi rya Golgotha rigiye kwiyongera ku IFOTO Live Concert Edition 3

IFOTO Live Concert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *