
Ese waba wari uziko ubushakashatsi bugaragaza ko kugenda wihuta byibura iminota 15 ku munsi ari bumwe mu buryo bwa gufasha kurama?
Niba uhora uhugijwe n’imirimo ya buri munsi ntubone uko ujya muri gym, ntugire ikibazo — ushobora kugumana ubuzima bwiza nuramuka wongereye byibura iminota 15 yo kugenda wihuta muri gahunda yawe ya buri munsi, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza.
Mu buryo busanzwe, abantu bagirwa inama yo gukora nibura iminota 150 y’imyitozo yoroheje buri cyumweru kugira ngo bagire ubuzima bwiza, nk’uko Dr. Wei Zheng, umwanditsi mukuru w’ubu bushakashatsi, yabisobanuye. Ariko niba iminota 150 igoye kuyibona, kugenda wihuta nibura iminota 15 buri munsi bishobora kugufasha mu buzima.
Zheng n’itsinda ry’abashakashatsi bakoranye na we bahisemo cyane cyane abantu bo mu rwego rwo hasi mu bukungu ndetse n’abirabura hagati ya 2002 na 2009, nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwatangajwe mu American Journal of Preventive Medicine.
Abagera hafi ku 85,000 bahawe ibibazo bisaba gusobanura uburyo bakora imyitozo, igihe bamaramo, umuvuduko bagendamo n’ubuzima bwabo muri rusange. Nyuma y’imyaka 16 bongeye gusubiza ibibazo mu 2023, ari na bwo isesengura ryatangiye.
Zheng, umuyobozi w’Ikigo cya Vanderbilt Epidemiology ndetse n’Umuprofeseri muri Vanderbilt University Medical Center i Nashville, Tennessee, yagize ati: “Turabizi ko kugenda wihuta ari byiza kurusha kugenda buhoro, ariko nta bushakashatsi bwinshi bugaragaza iminota umuntu akwiye kumara agenda wihuta ku munsi.”
Mu byagaragajwe, abitabiriye ubushakashatsi bagendaga bihuta nibura iminota 15 buri munsi bagabanutseho hafi 20% ku byago byo gupfa hakiri kare, ugereranyije n’abagendaga buhoro amasaha arenga atatu ku munsi, aho bo bagabanutseho 4% gusa.
Dr. Andrew Freeman, umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara z’umutima muri National Jewish Health i Denver, utari mu bushakashatsi, yagize ati: “Hashize igihe kirekire tuzi ko umuvuduko ugendamo ujyana n’uko uzirikana ubuzima iyo ugenda vuba, urushaho kugira ubuzima bwiza. Birumvikana kuko umuntu ufite intege nke cyane ntiyashobora kugenda vuba.”
Dore uko kugenda bigira uruhare ku buzima
Kugenda bifitiye umubiri akamaro kanini, harimo kugabanya ibiro, kugenzura isukari mu maraso, kugabanya ibyago bya kanseri, kugabanya ububabare mu ngingo no kongera imbaraga z’ubwirinzi bw’umubiri.
Abahanga mu buzima bavuga ko imyitozo igira uruhare mu gutuma imitsi itwara amaraso yoroha no kwaguka neza, igafasha kugabanya cholesterol no kugabanya ibyago bya kanseri n’izindi ndwara.
Ubushakashatsi buherutse bugaragaza ko kugenda buri munsi bishobora no kugabanya ibyago byo kwibagirwa cyangwa kugabanuka mu mitekerereze ku bantu bafite ibyago byo kurwara Alzheimer.
Nk’uko Piedmont Medical Center muri South Carolina ibivuga, gukora imyitozo buri munsi, bifasha gusinzira neza no kugabanya uburibwe mu mubiri buterwa n’udutsi twangiritse, bigatuma ubwonko bukora neza.
Zheng yagize ati: “Ndashaka kugaragaza ko iyi myitozo yose, yaba iyihuta cyangwa igenda gahoro, igira akamaro. Ariko icyo twasanze ni uko kugenda wihuta iminota 15 ku munsi bigira inyungu zifatika.”
Nk’uko bitangazwa na CNN, kugenda wihuta bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima, indwara z’imirire y’amaraso (arrhythmias) n’indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Freeman ati: “Tuzi ko imyitozo igira ingaruka zikomeye cyane ku gitutu cy’amaraso. Ku mpuzandengo, iyo igitutu cy’amaraso cyiyongereyeho amanota 20 hejuru ya 120 (ari na cyo gisanzwe), ibyago byo kugira ikibazo cy’umutima byikuba kabiri. Ni impamvu ikomeye cyane y’uburwayi, kandi tuzi ko gukora imyitozo buri gihe bigabanya icyo gitutu.”
Muri rusange, ushobora kumenya ko ugenda wihuta iyo ushobora kuvuga ariko udashobora kuririmba, nk’uko National Health Service yo mu Bwongereza ibivuga. Ubundi, ushobora kongera intambwe nke ku muvuduko wawe ugakoresha ‘metronome’ ngo uwupime, nk’uko ubushakashatsi bwo muri Nyakanga bubivuga.
Freeman yagize ati: “Njya nsaba abantu kujya bazinduka mbere yo kujya ku kazi bakagenda bihuta, gutwara igare, koga cyangwa gukora imyitozo yo mu rwego rwo hejuru bitewe n’ibyo bakunda.”
Dana Santas, impuguke mu kongera imbaraga z’umubiri no guhugura mu mitekerereze mu mikino y’umwuga, yagize ati: “Kugenda ni igikorwa gikoresha umubiri wose, si amaguru gusa. Kunyeganyeza amaboko bigira uruhare rukomeye mu kugenda, kandi bigomba kuba bihuye n’intambwe mu buryo buhuje.”
Niba ushaka kurushaho kubyaza umusaruro imyitozo yawe, gerageza gukoresha uburyo bwo guhumeka witonze winjiza umwuka mu mazuru ukawusohora mu kanwa. Ibi bifasha kugabanya igitutu cy’amaraso no kurinda indwara z’igituntu cy’amaraso.