Indirimbo Nirata Umusaraba ya Rwibutso Emma isubiza imitima ku musingi w’agakiza ka gikristo
2 mins read

Indirimbo Nirata Umusaraba ya Rwibutso Emma isubiza imitima ku musingi w’agakiza ka gikristo

Ku wa 05 Gashyantare 2026, umuramyi Rwibutso Emma yasohoye indirimbo Nirata Umusaraba, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwibutsa Abakristo ko umusaraba wa Yesu Kristo ari wo shingiro ry’agakiza n’ukwemera kwabo.

Umuramyi Rwibutso Emma yongeye gukangura imitima y’abakunzi b’umuziki wa kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yise Nirata Umusaraba.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 05 Gashyantare 2026, ikaba ikomoje kwakirwa neza n’abantu benshi kubera ubutumwa bwimbitse igaragaza ku buzima bw’umukristo n’akamaro k’umusaraba wa Yesu Kristo.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Rwibutso Emma agaragaza ko yirata umusaraba wa Yesu n’urupfu rwe, agasobanura ko ari wo shingiro ry’agakiza k’abantu.

Aterura agira ati: “Njye ndi mu bakunzi b’umusaraba wa Yesu, njye ndi mu birata urupfu rw’Umwami Yesu,” amagambo agaragaza ukwemera n’ishyaka ryo gusingiza igitambo cya Kristo.

Agaragaza urugendo rw’umuntu uremerewe n’ibyaha ugeze ku musaraba, aho Yesu amwambura umwambaro w’ibyaha akamwambika umwenda wera. Ubu butumwa busobanura ihinduka rikorwa n’agakiza, bugaragaza ko umusaraba ari aho umuntu abonera kubohorwa n’ukwiyunga n’Imana.

Rwibutso Emma ashimangira ko nta kindi Abakristo bakwiye kwirata uretse umusaraba wa Yesu n’urupfu rwe. Iyi ndirimbo igamije gusubiza imitima ku nkingi y’ukwemera kwa gikristo, ikibutsa abantu ko agakiza kadashingiye ku bikorwa by’abantu, ahubwo ku gitambo cya Kristo wabambwe ku musaraba.

Uyu muramyi umaze kumenyekana mu muziki wo kuramya, azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo Amazi Meza, Arasa n’Imana, Ubwiza Wihariye na Rukundo yakoranye na Bosco Nshuti.

Yagaragaje ko Nirata Umusaraba yayitekerejeho cyane, agamije kugeza ku bantu ubutumwa bwibutsa ishingiro ry’agakiza n’ubusobanuro bw’umusaraba mu buzima bw’umukristo.

Uyu muramyi yanatangaje ko umwaka wa 2026 ateganya kuwugiramo ibikorwa byinshi birimo gusohora indirimbo nshya nyinshi no gutegura igitaramo azanakoramo live recording.

Yavuze ko intego ye atari ugushaka izina, ahubwo ari gukora ku mitima y’abantu, kubagarurira icyizere no kubafasha gukomera mu kwizera.

Rwibutso Emma yatangiye umuziki mu 2015 abinyujije mu makorali no kwandika indirimbo zo kuramya Imana, asohora indirimbo ye ya mbere Mpa Byose mu 2020, atangira kwitangira umuziki wo kuramya Imana byimazeyo guhera mu 2024.

Uyu munsi, Nirata Umusaraba ikomeje kwerekana icyerekezo cye cyo gukoresha umuziki nk’igikoresho cyo guhindura imitima no gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bushingiye ku musaraba wa Yesu Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *