
Manzi Thierry ndetse na Dijhad Bizimana begukanye shampiyona muri Libya
Abakinnyi b’Ababanyarwa, myugariro Manzi Thierry ndetse na Dijhad Bizimana begukanye igikombe cya shampiyona mu ikipe yabo ya Al Ahli Tripoli SC mu gihugu cya Libya.
Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Al Ahly Benghazi ibitego bibiri ku busa(2-0) mu mikino ya kamarampaka yo kwemeza utwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya , 2024-2025.
Ni ibitego byatsinzwe n’Umunya-Rwanda, Manzi Thierry ku munota wa 5’ w’umukino mu gihe icya Kabiri cyinjijwe na H. Elhouni ku wa 83’.
Iki cyabaye igikombe cya 14 iyi ikipe yegukanye mu mateka yayo ndetse yabonye itike yo kuzahagarari igihugu cya Libya mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Muri tombora yabaye mu cyumweru gishize mu gihugu cya Tanzaniya amakipe yo muri Libya na yo yaratomboye ndetse aranatomborwa ariko nti hagaragazwa amazina y’amakipe.
Uko amakipe yakurikiranye muri shampiyona ya Libya!
1.Al Ahly Tripoli
2.Al Hilal Benghazi
3.Al Akhdar
4.Al-Ittihad
5.Al Ahly Benghazi
6.Asswehly