Abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Bizasohora”, yongeye kwibutsa abantu bose ko isezerano ry’Imana ari ukuri ntakuka.
2 mins read

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Bizasohora”, yongeye kwibutsa abantu bose ko isezerano ry’Imana ari ukuri ntakuka.

Emmy, umuramyi ukunzwe cyane kubw’umwuka wera w’Imana uri muriwe , yogeye gutaramira abantu atanga ubutumwa bukomeye bwo kwihangana no kwizera mu bihe bigoye, binyuze mu ndirimbo “Bizasohora.”

Aya magambo y’indirimbo “Bizasohora” arimo ubutumwa bw’ukuri buhamye: “Niba ufite isezerano ry’Imana, wihangane, reka gushidikanya, rizasohora. Imana ntabwo ijya ibeshya kandi ntihinduka, ibyo yavuze byose bizasohora.”

Uyu muramyi w’inararibonye, usanzwe akundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, azwi kandi nk’umuntu uhora yibanda ku kwamamaza ubutumwa bwiza no gusangiza abantu iby’ubwami bw’ijuru. Emmy akunze no kubwiriza abantu mu buryo bw’umwimerere, abibutsa ko ukwizera no kwihangana ari intambwe y’ibanze mu rugendo rwo kugera ku isezerano ry’Imana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Emmy yavuze ko intego ye nyamukuru ari ukwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu gusigasira ukwizera mu bihe by’amakuba, aho atanga urugero rwo kwizera no kwihangana nk’umusingi ukomeye wo gukomeza urugendo rw’umukirisitu.

Emmy yavuzeko Indirimbo ‘Bizasohora’ ari umurage n’umwihariko ku bakunzi be bose, kuko ashaka ko buri wese amenya ko Imana ihora ari ukuri, kandi idahinduka. Isezerano ryayo ryose rizasohora mu buzima bwacu igihe cyose twihanganye kandi tukayizera twuzuye umutima ukiranutse.

Uyu muramyi kandi akangurira abantu kutarekera kwizera no mu bihe bikomeye, ahubwo bakakomeza kugendera ku magambo y’Imana nk’inkingi ikomeye itabesha, kugira ngo babone umucyo mu mwijima. Indirimbo “Bizasohora” imaze gukundwa n’abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda ndetse no mu karere, aho benshi bayifatamo nk’umuti w’ubuzima bwo mu mutima, ubaha imbaraga zo gukomeza kwizera.

Emmy akomeje kuba umwe mu bahanzi bari gutera intambwe ishimishije muri gospel, aho agaragara cyane yitanga mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’umwimerere kandi bwubaka, ashyira imbere guhindura imibereho y’abantu binyuze mu muziki ufite ubutumwa bwiza.

Indirimbo “Bizasohora” irumvikana ku mbuga nkoranyambaga z’umuririmbyi Emmy. Abakunzi b’umuziki wa gospel barasabwa gukurikirana ibikorwa bye ku mbuga za Instagram na Facebook kugira ngo bamenye amakuru mashya y’ibitaramo n’ibindi bikorwa by’umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *