Ubuhamya Butangaje bwa Emmy Vox na Junior Rumaga! Buvuze Urukundo rwa Yesu babinyujije mundirimbo “Inkuru y’Urukundo”
1 min read

Ubuhamya Butangaje bwa Emmy Vox na Junior Rumaga! Buvuze Urukundo rwa Yesu babinyujije mundirimbo “Inkuru y’Urukundo”

Umuramyi ukunzwe cyane mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana, Emmy Vox, yagarukanye ubutumwa bushya bwihariye mundirimbo yise “Inkuru y’Urukundo” afatanyije n’umusizi, umwanditsi akaba nu’muririmbyi, w’umuhanga Junior Rumaga.

Iyi ndirimbo, imaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’injyana zo kuramya Imana, yaturutse ku butumwa bwimbitse bw’ubuzima bw’umuntu wabayeho mu buzima bwo kwishimisha, ariko akaza gusanga byose ari ubusa ugereranyije n’urukundo nyakuri rwa Yesu Kristo.

Mu magambo yuje ubuhanga, abahanzi bombi batangira bavuga nk’abaganiriza abana babo, babibutsa ko mu myaka yabo y’ubuto barariye ubuzima, ariko nyuma bakaza gusobanukirwa ko iby’isi byose ari iby’igihe gito. Aho ni ho inkuru itangira guhindura isura, ikerekana umugabo Yesu Kristo waje gukiza umunyabyaha atitaye ku byamwanduranyije byose.


Mu gice cyayo cyimbitse, “Inkuru y’Urukundo” isobanura Imana nk’irema itanga ubuzima, igatanga amahoro no kurinda abantu mu makuba yose. Aha, amagambo ya Junior Rumaga agaragaramo ubuhanga bw’umusizi, aho yerekana Imana itajya ireba ku rwego rw’ubuhanga bw’abantu ahubwo ikarema imbabazi ku biremwa byayo.


Indirimbo ikomeza igaragaza ishusho y’uko Yesu yaje kuza mu buzima bw’umuntu wari wuzuye amakosa, akamuhindura, akamukiza, akanamuha icyerekezo gishya. Amagambo y’iki gihangano arangwa n’amarangamutima y’urukundo rudashira, aho umuntu yemera kuvuga ko “ubuzima utarimo ari ubusa.”


Abakunzi b’indirimbo bavuga ko “Inkuru y’Urukundo” itari indirimbo isanzwe, ahubwo ari ubutumwa bufite imbaraga, buvuga ku rukundo rw’Imana mu buryo bwo gusobanura ubuzima bwa buri munsi. Kandi kuba yarahuje amajwi ya Emmy Vox n’ubutumwa bwa Junior Rumaga, byahurije hamwe ubuhanga bw’umuziki n’ubw’ubusizi.

Iyi ndirimbo ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo atandukanye, ikaba iri mu zishobora guca agahigo muri uyu mwaka mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana zifite ubutumwa bwiza bw’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *