Abantu bahura n’ibigeragezo bongeye guhabwa icyizere n’ihumure n’abaramyi Nzungu ft Ben & Chance mu ndirimbo yabo nshya “Siku Za Matata”
2 mins read

Abantu bahura n’ibigeragezo bongeye guhabwa icyizere n’ihumure n’abaramyi Nzungu ft Ben & Chance mu ndirimbo yabo nshya “Siku Za Matata”

Mu gihe isi yuzuyemo ibibazo n’imihangayiko, abaramyi Nzungu afatanyije n’itsinda Ben na Chance bahumurije abemera mu ndirimbo yasohotse ku wa 09 Gashyantare, “Siku Za Matata” igaragaza imbaraga z’ukwizera, igakangurira abantu cyane cyane Abakristu kudacika intege mu bihe bikomeye, ikoresheje amagambo yuzuye ihumure n’icyizere.

Nzungu ni umuhanzi umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, aho afite izindi ndirimbo zihurira ku kuba zibumbatiye ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristu.

Indirimbo Siku Za Matata ya Nzungu afatanyije na Ben & Chance ni imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abantu mu bihe by’ibigeragezo. Ubutumwa bwayo bushingiye ku kwizera Imana, ku kwihangana no ku gukomeza urugendo rw’ubuzima nubwo haba hari ingorane.

Mu magambo yayo, indirimbo igaragaza ko ibibazo n’imibabaro bidakwiye guca intege umuntu ufite kwizera.

Abaramyi bagaragaza ko ibigeragezo bidakwiye guca intege umuntu, bakagaragaza ko kwizera Yesu ari ishingiro n’ingabo y’umuntu mu bihe bigoye. Ibintu byerekana ko ukwizera ari isoko y’imbaraga n’ihumure.

Bagira bati: “Ibigeragezo uhura na byo ntibikaguce intege. Yesu niwe shingiro n’ingabo yawe.”

Indirimbo itanga icyizere ko ibigeragezo bidahoraho, aho igira iti “      Ibyo unyuramo byose n’iby’igihe gito.” Ubu butumwa butuma uwumva indirimbo yumva ko ibibazo by’igihe gito bidakwiye kumutesha umutwe, kuko Imana imwitayeho kandi imuha icyizere cy’ejo hazaza.

Igaragaza umuhate wo kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima, ikagaragazako nubwo hari ibihe by’ijimye n’ugushidikanya, umuntu akwiye gukomeza urugendo rwe yishingikirije Imana, aho kwitandukanya n’intego ze.

Siku Za Matata n’indirimbo ifite ubutumwa bwagutse burenze imyidagaduro, ikaba ishimangira ko ukwizera, kwihangana n’icyizere ari inkingi zo gutsinda ibigeragezo by’ubuzima. Ku Bakristu n’abandi bayumva, iyi ndirimbo ibabera isoko y’ihumure, ibibutsa ko nubwo ibihe bigoye bishobora kuza, bidahoraho kandi bishobora gutsindwa n’ukwizera n’umutima udacika intege.

Reba hano “Siku Za Matata”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *