UBUMENYI
Amateka ya GITWE umusozi w’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda

Mu natara y’amajyepfo y’ u Rwanda , Akarere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, Mudugudu wa Karambo, ni ho uyu musozi wa Gitwe uherereye, Mu Rwanda rwo hambere uwo musozi wari mu Kabagari. Gitwe yamenyekanye cyane kubera ko ari ho itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryatangiriye.

Izina Gitwe ubwaryo rifite imvano. Mu kinyejana cya 15, Umwami Mibambwe I Mutabazi Sekarongoro arambagira igihugu ageze kuri uwo musozi imvura igwa ari nyinshi iramunyagira, abuze aho yugama arawuvuma.Kuva icyo gihe, Abanyarwanda barawutinye ntibawuturaho kuko wavumwe n’Umwami.Kuko wari ikidaturwa, bawujugunyagaho imirambo impyisi n’izindi nyamaswa zikayirya. Kubera ko wabaga unyanyagiyeho amagufa menshi cyane cyane uduhanga tw’abapfu bahajugunywa bakaribwa n’inyamaswa, bawise Gitwe.
Ngiyo imvano y’izina ry’umusozi waje kuba igicumbi cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryashinzwe n’abamisiyoneri baturutse i Burayi mu wa 1919. Abo ni David Elie Delhove (Umubirigi) na Henri Monnier (Umusuwisi). Delhove yageze mu Rwanda bwa mbere mu Ntambara ya Mbere y’Isi ari ku ruhande rw’Ababirigi n’Abongerezabarwanya Abadage.Intambara irangiye mu wa 1918 yasubiye i Burayi. Ari mu Bwongereza yahahuriye na Monnier banoza umugambi wo kuza gushinga itorero mu Rwanda dore ko bombi bari abamisiyoneri. Bagarutse muri Afurika banyuze i Matadi muri Kongo, baza kugera i Rubengera mu Bwishaza ku wa4 Kanama 1919 binjiriye mu Kinyaga.Abo bamisiyoneri bageze mu Rwanda bifatiye misiyoni abaluteriyani bari barasize bashinze kuko bibwiraga ko batazahagaruka. Delhove yagiye i Kirinda, Monnier yerekeza i Remera – Rukoma.
Ariko amaze kumenya neza ko abamisiyoneri b’abaluteriyani bazagaruka, Delhove yagiye ibwami gusabaMusinga ubutaka bwo kubakaho misiyoni.Ari mu nzira iva i Kirinda yerekeza i Nyanza, yabonye agasozi ka Gitwe kadatuwe aragakunda aba ariko asaba umwami. Musinga yakamwemereye vuba kuko yumvaga ko ibikorwa bye bizabangamira Abapadiri Bera batari babanye neza. Delhove yavuye i Kirinda ari kumwe na bamwe mu bayoboke yari amaze kubona bimukira i Gitwe ku wa 30 Mutarama 1921.Umumisiyoneri Delhove ageze i Gitwe yatangiye gushaka abayoboke abinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo ubuvuzi, kubigisha gusoma no kwandika ariko atibagiwe n’iyobokamana. Nyuma y’umwaka umwe, hari abantu 5 bari bamaze kwemera ibyo abigisha ndetse arababatiza. Abo ni Miruho Lazare, Segatwa Moïse, Nturo David, Nyambwana Elisabeth na Makayire Esther.Kubatizwa kw’abo bantu byatumye abanyagitwe bareberaho, Delhove ahubaka urusengero rwa mbere mu wa 1923 afite abayoboke 22. Kuva icyo gihe abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsiwa Karindwi bagiye biyongera uko ryageraga hirya no hino mu Rwanda.
kubera iki Abadiventiste bitwaga abahirika?Mu ishingwa ry’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ni uko ngo hari ababitaga Abahirika. Iryo zina ngo ryaba ryarakomotse i Gitwe n’ahandi iryo torero ryagendaga ryagukira ariko ritaramenyekana cyane, aho abigisha babagaga inka cyane cyane ibimasabagamije gukurura abayoboke.Ndetse ngo batambuka ku bantu bakababwira bati : «Nimuze tugiye guhirika inka», bivuze ko bagiye kubaga inka. Ubwo rero abaturage barazaga bazanywe no kwifatira inyama, aba pasitori nabo bakaboneraho bakigisha Ijambo ry’Imana!