
Wales: Itorero Angilikani nyuma yo kwemera kuyoborwa n’umwe mu baryamana bahuje ibitsina byababaje Musenyeri Laurent Mbanda
Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON, wamaganiye kure Itorero Angilikani rya Wales ryafashe icyemezo cyo kuyoborwa na Cherry Vann usanzwe ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina.
Ku wa 30 Nyakanga 2025 ni bwo Cherry Vann yatorewe kuba Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani rya Wales.
Cherry Vann ni we mugore wa mbere uyoboye Itorero Angilikani rya Wales ndetse aba n’uwa mbere mu bo mu muryango wa LGBTQ+ uyoboye iri torero.
Cherry Vann wabaye Arikiyepisikopi wa 15 mu bayoboye Wales, yasimbuye Musenyeri Andrew John wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kumara imyaka itatu ayobora Itorero Angilikani rya Wales.
Gutorwa kwe kwavugishije abantu benshi, bagaragaza ko atari akwiriye guhabwa izi nshingano bijyanye n’uko ari mu muryango wa LGBTQ+.
Icyakora Itorero Angilikani rya Wales ryatangaje ko ryimye amatwi abanenga uyu muyobozi waryo mushya bashingiye ku byiyumvo bye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
GAFCON yagaragaje ko gutorwa kwa Cherry Vann biteye isoni ndetse ari ikindi kibazo ku myemerere ihamye ndetse ikwiriye Itorero Angilikani.
Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Laurent Mbanda mu ibaruwa yandikiye abo muri uyu muryango, yavuze ko biteye agahinda kubona Itorero Angilikani rya Wales ryemeza Cherry Vann nk’umushumba waryo.
Yavuze ko icyo cyemezo cyiyongereye ku bindi bibazo bibangamiye umuryango mugari w’abo mu Itorero Angilikani.
Ati “Icyemezo cy’Itorero Angilikani rya Wales cyo gutora Musenyeri Cherry Vann nka Arikiyepisikopi ndetse n’Umuyobozi Mukuru, ni undi musumari ubabaza ku isanduku y’imyemerere iboneye y’Abangilikani.”
Yakomeje avuga ko “Gushyira imbaraga mu itorwa rye kandi bizwi ko ari umwe mu baryamana bahuje ibitsina, Diyosezi ya Canterbury yongeye kumvira igitutu cy’ab’isi gihabanya n’ibyo Ijambo ry’Imana rigena.”
Yifashishije Bibiliya, Musenyeri Mbanda yagarutse ku magambo agaragara mu Gitabo cy’Abaroma.
Ni amagambo agira iti “Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakora ibiteye isoni bononane imibiri yabo, kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose.