Kubaka Kenya itabera kandi itekanye_Kiliziya yatangije igisibo 2026 nk’inzira yo kugaragaza impinduka mu mitima no mu gihugu
2 mins read

Kubaka Kenya itabera kandi itekanye_Kiliziya yatangije igisibo 2026 nk’inzira yo kugaragaza impinduka mu mitima no mu gihugu

Kiliziya Gatolika muri Kenya yatangaje gahunda idasanzwe y’Igisibo cya 2026, ihamagarira Abanyakenya guhindura imitima yabo no kwitandukanya n’imiyoborere mibi, ihohoterwa n’iyangirika ry’ibidukikije, mu rwego rwo kubaka igihugu gishingiye ku butabera n’agaciro ka muntu.

Mu gihe Kenya ikomeje guhura n’ibibazo by’imiyoborere, ubukungu n’umutekano, Kiliziya Gatolika yafashe umwanya wo guhamagarira abaturage impinduka zishingiye ku mutima n’ibikorwa bifatika. Abepiskopi ba Kenya batangaje gahunda yihariye y’Igisibo cya 2026, igamije gufasha Abanyakenya kwinjira mu rugendo rw’ivugurura ry’imbere mu muntu n’imibereho y’igihugu muri rusange.

Iyi gahunda yatangajwe binyuze mu Ihuriro ry’Abepiskopi ba Kenya (KCCB), Komisiyo ishinzwe guteza imbere imibereho myiza y’abantu (CPIHD) n’Ishami rya Kiliziya rishinzwe Ubutabera n’Amahoro.

Ubutumwa bwasinywe na Musenyeri Simon Peter Kamomoe, Umwepiskopi wungirije wa Diyosezi ya Wote, agaragaza ko Igisibo ari igihe cyihariye cyo gusubiza amaso inyuma no kongera kwiyubaka mu mutima.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Kamomoe yashimangiye ko impinduka z’igihugu zitangira ku mpinduka z’umutima w’umuntu ku giti cye.

Yagize ati: “Iryo hinduka ry’imbere mu muntu rigomba no kugaragarira mu buryo abaturage bafatanya kubaka igihugu cyabo.” Aya magambo agaragaza ko ukwemera kudakwiye kuguma mu magambo, ahubwo kugahinduka ibikorwa bigaragara.

Igisibo cya 2026 gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka Kenya itabera, itekanye kandi yunze ubumwe, hubahirizwa uburinganire n’agaciro ka muntu.”

Abepiskopi bagaragaje ko urugendo rw’iminsi 40 ruzibanda ku bibazo bikomeye birimo imiyoborere idahwitse, ibibazo by’ubukungu, ihohoterwa rijyanye n’amatora n’iyangirika ry’ibidukikije.

Mu byumweru bya mbere by’Igisibo, Abepiskopi bahamagarira Abanyakenya gutekereza ku miyoborere myiza n’ubunyangamugayo. Banagarutse ku kibazo cy’imyenda n’imisoro, ibintu byerekana impungenge za Kiliziya ku hazaza h’igihugu.

Bagira bati: “Ntitwakomeza gufata imyenda idafite inyungu igaragara ngo twizere ko tuzasigira abana igihugu gifite ubuzima bwiza.”

Abepiskopi banagarutse ku gaciro k’ubuzima bwa muntu, cyane cyane mu bihe by’amatora aho ihohoterwa rya politiki rikomeje kugaragara. Banibukije uruhare rw’urubyiruko n’ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge buhangano (AI), bagaragaza ko rishobora guteza imbere imibereho y’abantu ariko rikanateza ibibazo iyo ridakoreshejwe neza.

Abepiskopi ba Kenya bahamagariye abakirisitu gufata Igisibo nk’umwanya wo kwiyubaka no guhindura igihugu binyuze mu bikorwa bifatika. Basabye abantu gutuza, gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kurishyira mu buzima bwa buri munsi, bagaragaza ko impinduka igihugu cyifuza zigomba gutangirira ku mutima w’umuntu ku giti cye mbere yo kugera ku mibereho rusange y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *