
Ubutumwa bw’ihumure bwatanzwe na Soeripto uyobora Save the Children ubwo yizezaga ubuvugizi ku mibereho y’impunzi ziba mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Save the Children ku Isi, Janti Soeripto, yasuye Inkambi ya Mahama, yerekwa bimwe mu bibazo byatewe n’igabanuka ry’inkunga zihabwa impunzi, yiyemeza gukora ubukangurambaga buzafasha kubona ibitunga aba bakuwe mu byabo nta ruhare babigizemo.
Janti Soeripto yasuye abo mu Nkambi ya Mahama ku wa 12 Kanama 2025.
Mu mezi ashize, impunzi zibarizwa mu Rwanda zatangiye guhagarikirwa amafaranga zahabwaga buri kwezi, kuri ubu abenshi ntibagihabwa gaz n’amafaranga bagenerwaga na yo yaragabanyutse n’ibindi.
Icyakora Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kubafasha mu kwihangira imirimo kugira ngo biyubakire ubuzima.
Ishami rya Loni ryita ku biribwa riheruka gutangaza ko niritabona inkunga ya miliyoni 10$ muri Nzeri 2025 rizahagarika amafaranga risanzwe ryoherereza impunzi n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda.
Kwizera Israel ubarizwa mu Nkambi ya Mahama, yagaragaje ko nyuma y’uko inkunga zigabanyijwe, bagize imbogamizi nyinshi zirimo kugorwa n’imibereho.
Ati “Nko mu rugo turi abana umunani, rero mu mirire byahise bigabanuka, ugasanga ibyo twahahaga mu kwezi, turabirya mu byumweru bibiri indi minsi tukagorwa no kurya.’’
Umukozi wa Save the Children ushinzwe ibikorwa, Sibomana Marcel, yavuze ko kugabanuka kw’inkunga byatumye ibikorwa bari bafite biganuka ndetse n’abo bigeraho baragabanuka.
Yatanze urugero ku bikorwa by’ubuvuzi, kurwanya imirire mibi mu bana bo mu nkambi, kugeza ibitabo ku mashuri, avuga ko byose byagabanutse cyane.
Sibomana yavuze ko muri Save the Children bafite umushinga wafashwaga na USAID aho abakozi 14 bahise babura akazi mu gihe gahunda yo kugeza ibitabo ku mashuri 3200 yahise na yo ihagarara.
Umuyobozi wa Save the Children ku Isi, Janti Soeripto, yavuze ko icya mbere bagiye gukora ari ubukangurambaga bwerekana uburyo kugabanya inkunga byagize ingaruka ku mpunzi.
Ati “Dushobora gutanga ubufasha bwagutse bwafasha ibihumbi by’abantu hano. Ingaruka z’igabanuka ry’inkunga si ibihuha, zirigaragaza ubu. Icya kabiri dukwiriye gukomeza kwegeranya inkunga binyuze mu mashyirahamwe, mu bigo ndetse n’abantu ku giti cyabo kugira ngo aka kazi karusheho kurengera abantu.’’
Kugeza ku wa 30 Kamena 2025, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro 136.713 biganjemo abaturutse muri Repubulika Ihanarira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.