Bisabye iminota y’inyongera na penaliti kugirango Paris Saint-Germain gutwara UEFA Super Cup

Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Super Cup
Numukino wabereye kukibuga cyitwa Friuli udine stadium mugihugu cy’ubutariyani ikibuga gifite ubushobozi bwokwakira abafana 25000
uyumukino ukaba wayobowe nabasifuzi(Referee) barimo uwohagati witwa: Joao Pinheiro akaba aturuka muri Portugal nabo kumpande(assistant Referee) :Bruno Jesus na Luciano Maia bombi bakomoka mugihugu cya Portugal
umukino waje gutangira kumunota wa 39 ikipe ya Tottenham Hotspur yabonye igitego cyatsinzwe na M.v.de Ven arinako igice cyambere yaje kurangira Tottenham Hotspur iyoboye 1-0 bwa PSG
Igice cyakabiri cyigitangira k’umunota wa 48 Tottenham Hotspur yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na C.Romero

C.Romero watsinze igitego cya 2 cya Tottenham
Paris Saint-Germain ntiyacitse intege ikomeza kwataka kumunota wa 85 L.Kang-in wa PSG yayiboneye igitego cyambere cyokwishyura

L.Kang-in watsinze igitego cyambere cya PSG
Umukino waje gukomeza aho kumunota wa 94 G.Ramos yatsinze igitego cyokwishyura cya 2 cya PSG kuri pass yarahawe na O.Dembele

G.Ramos watsinze igitego cya 2 cya PSG
Umukino wahise usozwa amakipe yombi anganya 2-2 hongerwaho iminota 30 irangira amakipe yombi anganya hitabazwa penaliti
aho Paris Saint Germain itsinze penaliti 4-3 za Tottenham Hotspur

Paris Saint-Germain yishimira igikombe cya UEFA SUPER CUP.