Gogo Gloriose yambutse imipaka: Umugisha ukomeye umujyana gutaramira muri Uganda

Mu gihe benshi bamumenye atunguranye binyuze mu mashusho y’amagambo y’umutima woroheje, Gogo Gloriose, umugore ufite ijwi ryiza cyane, agiye gukora igikorwa kidasanzwe akora igitaramo gikomeye i Kampala, muri Uganda.
Uyu muririmbyi urimo umwuka w’Imana yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok kubera uburyo atanga ubutumwa bwubaka, yatumiwe mu gitaramo cya “Mega Gospel Concert” kizaba ku ya 20 Nyakanga 2025, muri Imperial Royale Hotel. Azafatanya n’abahanzi bakomeye barimo Pastor Twina Herbert na Lillian Nabaasa.
Abakunzi ba gospel mu rwanda n’ahandi batangazwa n’uburyo mugihe gito ubutumwa bwa Gogo bwamwinjije mu ruhando mpuzamahanga biturutse ku bwitonzi bwe, amagambo y’icyizere, n’indirimbo zishingiye ku rugendo rw’agakiza.
Gogo yavuze ko “atagiye gutaramira ab’i Kampala gusa, ahubwo no kugeza urukundo rw’Imana ku bantu bose bafite imitima iciye bugufi.” Icyizere cye, ubupfura n’icyerekezo bigaragaza ko ari gutera intambwe ikomeye mu muziki wa gospel w’Abanyafurika.