Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 10 Mutarama

Turi ku 10 Mutarama 2026
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2005: Afurika Yunze Ubumwe yasabye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usenywa.
1946: Hateranye Inteko Rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Londres mu Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.
1981: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican byasubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.
1929: Mu Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byagizwe ubuntu.
2013: Abantu (…)

Turi ku 10 Mutarama 2026

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Agatone na Mutagatifu Agatho.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2005: Afurika Yunze Ubumwe yasabye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR usenywa.

1946: Hateranye Inteko Rusange ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i Londres mu Bwongereza, yitabirwa n’ibihugu 51.

1981: Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatican byasubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi nyuma y’imyaka 117 hari byinshi batemeranywaho.

1929: Mu Bufaransa kwiga amashuri yisumbuye byagizwe ubuntu.

2013: Abantu 100 barishwe abandi 270 barakomereka mu bisasu byatewe i Quetta muri Pakistan.

Mu muziki

1997: Umuhanzi w’Umunyamerika James Brown yahawe inyenyeri y’abanyanyabigwi izwi nka ‘Hollywood Walk of Fame’.

Abavutse

1932: Louis Rwagasore, igikomangoma cy’u Burundi cyaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu.

1984: Marouane Chamakh, umukinnyi wa ruhago ukomoka muri Maroc wamenyekanye cyane mu ikipe ya Arsenal mu Bwongereza.

Abapfuye

1997: Alexander Robert Todd, umuhanga mu Butabire ukomoka mu Bwongereza wabiherewe iki gihembo cyitiriwe Nobel mu 1957.

2016: David Bowie, Umwongereza wari umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umukinnyi wa filimi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *