Si Kiliziya ikurura abantu, ni Kirisitu – Papa Leon wa XIV mu nama y’Abakaridinali
Papa Leon XIV yashimangiye ko ubumwe, ibiganiro byubaka n’ubuvandimwe ari isoko y’ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe.
Papa Leo wa XIV yatangaje ko atari Kiliziya ikurura abantu ngo bayigane, ahubwo ko ari Kirisitu ubwe ukurura imitima y’abantu abahamagara kumukurikira, ashimangira ko igihe Kiliziya igira uruhare mu gukurura abantu, biba ari uko inyurwamo n’urukundo ruturuka ku Mutima wa Kristu Umukiza.
Ibi Papa Leo wa XIV yabivugiye mu ijambo ryafunguye Inama Nkuru Idasanzwe y’Abakaridinali (Extraordinary Consistory of Cardinals) iri kubera i Vatikani, ihuje abakaridinali baturutse hirya no hino ku isi. Muri iyo nama, Papa yasabye ko ibiganiro bigomba gushingira ku kumvana, ku kuyoborwa na Roho Mutagatifu no ku kugenda bafatanyije mu bumwe.
Papa yavuze ko intego y’iyi nama atari ugusohora inyandiko cyangwa imyanzuro yihuse, ahubwo ko ari ugukomeza ikiganiro kizafasha Kiliziya gusobanukirwa neza icyerekezo cy’urugendo ruri imbere.
Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbumve,” agaragaza ubushake bwo gutega amatwi Abakaridinali no gufatanya na bo mu kuyobora Kiliziya yose.
Yongeyeho ko Inama y’Abakaridinali igizwe n’abantu batandukanye mu mico, mu bihugu no mu mateka, bafite n’inzira zitandukanye z’inyigisho n’ubunararibonye mu butumwa bwa gishumba. Icyakora, yavuze ko uko gutandukana kudakwiye kuba intandaro y’amacakubiri, ahubwo ko ari amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gukomeza ubumwe n’ubuvandimwe.
Papa Leo wa XIV yanibukije akamaro k’Inama ya Kabiri ya Vatikani, ashimangira ko, nk’uko byigishijwe n’Abapapa bamubanjirije, imbaraga zikurura abantu si imiterere ya Kiliziya ubwayo, ahubwo ari urukundo rw’Imana rwigaragaza muri Yezu Kirisitu, rukagera ku bantu binyuze mu murimo wa Kiliziya uyobowe na Roho Mutagatifu.
Yagize ati: “Ubumwe ni bwo bukurura, ariko amacakubiri agatanya.” Iri jambo ryashimangiwe nk’ubutumwa bukomeye ku bayobozi ba Kiliziya, ribibutsa ko kwitandukanya no kutumvikana bigira ingaruka mbi ku buhamya bwa Kiliziya mu isi ya none.
Mu biganiro biteganyijwe muri iyi nama, Abakaridinali bagomba kwibanda ku nsanganyamatsiko zirimo ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe, uruhare rwa Kiliziya Nkuru mu gufasha Kiliziya zo hirya no hino ku isi, Sinodi n’imiyoborere ishingiye ku kuganira no gufatanya, ndetse na Liturijiya nk’isoko y’ubuzima bwa gikristu.
Papa yasabye ko ibiganiro byabo byaba bigufi kandi bigamije kumvana, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo gutanga igitekerezo. Yagize ati ubu buryo bwo kuganira mu bwubahane no mu buvandimwe buzagira akamaro gakomeye mu murimo wa Petero, yahawe inshingano zo kuyobora Kiliziya yose.
Yasoje asaba Roho Mutagatifu kuyobora Abakaridinali mu bitekerezo byabo no mu byemezo bazafata, abashyira mu maboko ya Bikira Mariya, Nyina wa Kiliziya, kugira ngo abakurikize mu bumwe, mu rukundo no mu murimo w’ubutumwa.
